Katumbi yasubitse kwiyamamaza i Kananga na Tshikapa nyuma yo kurusimbuka

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatatu, Moà¯se Katumbi, umukandida ku mwanya wa perezida muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), yahagaritse by’agateganyo kwiyamamaza kwe mu mijyi ya Kananga na Tshikapa. Iki cyemezo yagifashe nyuma y’urugomo rwadutse ejo kuwa Kabiri i Muanda, mu Ntara yo Kongo Central, aho yari yagiye kwiyamamariza bikarangira abantu benshi bakomeretse ndetse we akemeza ko yarusimbutse.

Mu ijambo rye, Moà¯se Katumbi yavuze ko ibyabereye i Muanda ari “bikomeye” kandi yamagana ubugizi bwa nabi ngo bwateguwe n’abantu bambaye ibimenyetso by’ishyaka riri ku butegetsi. Yasabye ko hamenyekana ababiri inyuma kandi bagahanwa.

Moà¯se Katumbi yagize ati: “Ibintu bikomeye byahungabanyije mitingi ya Muanda byerekana intege nke z’abanzi bacu bakoreshwa n’ubwoba bwo gutakaza ubutegetsi.” Yashimangiye ko ibyo bintu byari byateguwe kandi hagamijwe guteza urugomo rukomeye.

Mu rwego rwo kwirinda ubushotoranyi, Moà¯se Katumbi yafashe icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo kubonana n’abaturage ba Kananga na Tshikapa nk’uko iyi nkuru dukesha Actualite.cd ivuga.

Moà¯se Katumbi yagombaga kubanza kujya i Kananga kuri uyu wa Gatatu kimwe na Perezida Félix Tshisekedi kugira ngo bakomeze kwiyamamaza. Icyakora, yavuze ko adashaka gushyira abaturage mu “busazi bw’abanzi b’ubwisanzure” kandi yemeza ko nta gitonyanga cy’amaraso y’Umunyekongo gikwiye kumeneka mu gihe cyo kwiyamamaza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *