Muri Nyamasheke umukwabu wo kwica imbwa urakomeje,62 zimaze kwicwa

Sangiza iyi nkuru

Gahunda yo kwica imbwa mu Karere ka Nyamasheke irakomeje nyuma y’uko ngo zirara mu ngo z’abaturage no mu nzuri zitandukanye zikica amatungo arimo ihene, n’intama.

Izi mbwa ziri gukorwamo umukwabo ni izizwi nk’inyagasozi kuko ziba zidakingiye bityo hakaba Hari n’impungenge ko zarya abantu by’umwihariko abana bato bajya ku ishuri.

Muri uku kwezi k’Ukuboza rero amakuru avuga ko hamaze kwicwa imbwa zigera kuri 62 mu mirenge ibiri aho muri Kanjongo hishwe izigera kuri 42 naho muri Kagano hicwa 20.

Iyi gahunda yo kwica imbwa yaturutse ku baturage bazamuye amajwi yabo mu Gushyingo uyu mwaka wa 2023 bataka bavuga ko zabamariye amatungo ku buryo zayasanganga aho ziri zikazica.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse, yemereye itangazamakuru ko aya makuru ariyo kuko ngo byari byagaragaye ko izi mbwa zarimo guteza ikibazo mu baturage.

Yagize ati ” Izitari mu ngo, zizerera ntiwabona uwo uziryoza kuko nta nyira zo ziba zifite ziba zizerera nyine. Izo zizerera rero hakorwa uburyo zirindwa abaturage.”

Yongeyeho ko hari gahunda yo gukangurira abaturage gukingiza imbwa batunze kandi bakirinda ko zizerera ku gasozi.Ikindi kandi n’uko ngo iyo gahunda ikomeje.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *