Perezida Félix Antoine Tshisekedi udahwema ugira mugenzi we Paul Kagame intero n’inyikirizo mu bikorwa bye byo kwiyamamaza, yahuruje abanye-Congo ko nibataba menge iguhugu cyabo gishobora kuzigarurirwa n’u Rwanda.
Kuva Tshisekedi atangiye ibikorwa bye byo kwiyamamaza, izina Kagame n’u Rwanda ntibahwemye kuba iturufu akoresha mu kureshya abanye-Congo yifuza ko bamuha manda ya kabiri.
Ni Tshisekedi udahwema kugaragaza u Rwanda nka nyirayazana y’ibibazo byugarije igihugu cye, ahanini bitewe n’uko Ingabo ze zarananiwe gutsinsura umutwe wa M23 bamaze imyaka irenga ibiri bahanganye.
Perezida wa RDC yongeye gutunga agatoki Kagame n’u Rwanda, ubwo ku wa Gatatu tariki ya 13 Ukuboza yari ahitwa Kananga yakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza.
Yabwiye abanye-Congo ati: “Murabizi neza ko abanzi badushojeho intambara by’umwihariko mu burasirazuba. Umwanzi ukomeye witwa Paul Kagame yadushojeho intambara. Nitutaba abashishoje, hari ibyago by’uko azatwambura igihugu.”
Ni Tshisekedi wasabye abanye-Congo kuzamutora kugira ngo bafatanye gutsinda intambara avuga ko igihugu cye gihanganyemo n’u Rwanda.
Leta y’u Rwanda incuro nyinshi yakunze kugaragaza ko Tshisekedi yakunze kugaragaza ko kuba Tshisekedi ashyira Perezida n’u Rwanda mu majwi nta kindi agamije, usibye gushaka urwitwazo nyuma yo kunanirwa guha abanye-Congo ibyo yabasezeranyije ubwo yiyamamarizaga kuyobora RDC mu myaka itanu ishize.



One Response
Nitutaba maso Kagame ashobora kudutwarira igihugu: Tshisekedi
Hahiye koko