‘Muri Nzeri twiciye ibyihebe 200 bya ADF muri Congo ‘ Perezida Museveni

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, atangaza ko muri Nzeri igisirikare cyishe ibyihebe bya ADF ibisanze muri Congo.

AFP ivuga ko ngo ku wa gatatu, perezida wa Uganda yatangaje ko nibura ibyihebe 200 b’inyeshyamba za ADF zifatanije n’umutwe wa Leta ya Kisilamu baguye mu bitero by’indege byayobowe na Uganda mu kwezi kwa Nzeri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC).

Ubusanzwe inyeshyamba zo muri Uganda zifite ubwiganze bw’abayisilamu aho ADF yatangiye gukora kuva mu myaka ya za 90 rwagati mu burasirazuba bwa DR Congo, aho bishe ibihumbi by’abasivili.

Avugana na AFP, umuvugizi w’ingabo za Uganda, Felix Kulayigye, yemeje ko perezida yavugaga ku nyeshyamba za ADF.Inyeshyamba zirashinjwa kuba zarishe abaturage ibihumbi n’ibihumbi muri DR Congo mu myaka yashize ndetse no kugaba ibitero bya jihadiste ku butaka bwa Uganda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *