Amerika yashimiye Perezida Paul Kagame

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame yashimiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma yo kugira uruhare mu gutuma Ingabo za Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umutwe wa M23 bemera gutanga agahenge.

Ku wa Kabiri w’iki cyumweru ni bwo Amerika yatangaje agahenge k’amasaha 72 hagati ya FARDC na M23.

Ni nyuma y’amezi arenga abiri impande zombi zari zimaze zubuye imirwano.

Aka gahenge kashyizweho mu rwego rwo “kurinda abasivile no gucubya umwuka mubi” w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Agahenge kandi kashyizeho mu rwego rwo gufasha Ingabo za EAC kuva mu bice bya Mushaki n’umuhanda RP1030 uhuza Kilorirwe na Kitshanga.

Amerika biciye muri Ambasade yayo i Kinshasa, yashimiye Perezida Paul Kagame ku bw’uruhare yagize mu gutuma aka gahenge kabaho.

Yagize iti: “Turashimira impande zose mu makimbirane yo muri RDC zagaragaje ukwifata no kwemera ubusabe bwacu bwerekeye ingamba zigamije kugabanya ubushyamirane no kwerekana ubushake mu gukemura amakimbirane mu mahoro.”

Yunzemo iti: “Turashimira by’umwihariko Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Perezida Tshisekedi ku bw’imiyoborere yabo n’umusanzu wabo kuri izi ngufu.”

Kuva Amerika itangaje kariya gahenge, iminsi ibiri irashize nta mirwano ibayeho hagati ya FARDC na M23.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *