Umunyamakuru Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago na Gateka Brianne uzwi nka Dj Brianne bararebana ay’ingwe nyuma y’uko umwe ashinja undi gushaka kumuzimya mu buryo bwo kumwangisha rubanda.
Mu kiganiro cyatambutse ku rubuga rwa Twitter (space),cyayobowe n’uzwi nka Godfather, aba bombi bumvikanye umwe ashinja undi ko arimo gushaka kumusebya.
Mu minsi ishize ubwo Yago nabwo yumvikanaga kuri Space, avuga ko hari agakundi kishyize hamwe ngo kugirango azime banamwangishe Abanyarwanda bakoresheje abakobwa ngo bamusebye ko yabateye inda.
Muri icyo kiganiro yumvikanye avuga ko byagiye bisunikwa n’umwe mu ba dj waje amusanga amuririra ngo amufashe yiriza ngo bamuhe amafaranga abeshya ngo afite fondasiyo yo gufasha abana kandi ari ubutekamitwe.Ibi rero ntibyarangiriye aho kuko kuri uyu wa Gatatu uyu Godfather yarongeye ayobora ikiganiro yongera gutumira Yago.
Mu bandi bumvikanye muri icyo kiganiro harimo Dj Brianne ,Djihad ndetse na Brenda bivugwa ko Yago yateye inda.
Kuri iyi space Dj Brianne yavuze ko nta wundi Yago yavugaga w’umu Dj ufite iyo fondasiyo usibye we (Brianne) kuko ngo afite abana batishoboye afasha.Avuga ko ngo Yago we ubwe ashaka kwigira mwiza nyamara ngo n’ubwo avuga ari mu bashatse kumuzimya,ubwe(Yago) ngo yandikiye abanyamakuru batandukanye ngo bazimye Brianne nk’uko bazimije Super Manager.”
Brianne yagize ati”Impamvu n’umva ko ari njye wavuze, ni uko ari njye mudj twakoranye ibiganiro,bijyanye na NGO na organisation.Kuri You Tube channel yawe nta wundi mudj uriho kijyanye n’ibintu bya NGO.Yago ubwe yarifashe yandikira abanyamakuru ngo bambaninge(Bazimye) Dj Brianne nkuko byagendekeye Super Manager baramukatira.”
Muri iyi Space kandi Brenda yongeye gushimangira ko Yago ariwe wamuteye inda agakomeza kumwihakana kugeza n’ubwo umwana amaze kugeza amezi atatu nta kintu aramufasha.Ni mu gihe Yago avuga ko hazabaho gupimisha ADN basanga umwana ari uwe agasaba imbabazi.
Uyu Brenda we, akomeza gushimangira ko iyo nda ari iya Yago, yongera kumwibutsa ko ubwo bahuraga bagahuza urugwiro yamusanze mu modoka ye arimo kunywa urumogi.Gusa Yago ntiyemera iby’irwo rumogi mu gihe Djihad nawe wari uri mu kiganiro asaba ko ngo agomba kurumupima.Ati “Mu gitondo bagupime nibatarugusangamo banyambike amapingu”


