Urubanza rw’abantu 18 barimo na Kayumba Innocent wigeze kuyobora gereza ya Mageragere rwimuriwe mu kwezi kwa mbere nyuma y’uko bamwe mu baregwa batigeze bagaragara mu rukiko.
Aba baregwa kwica no gukorera iyicarubozo zimwe mu mfungwa zari zifungiye muri gereza ya Rubavu, mu burengerazuba bw’u Rwanda.
Abagejejwe imbere y’Urukiko rwisumbuye rwa Rubavu barimo Innocent Kayumba wayoboraga iyo gereza.Abatagaragaye mu rubanza ntabwo bigeze bamenyesha impamvu batabonetse mu gihe abandi basabaga ko baburanishwa kuko badakwiye kubigenderamo.
Mu baregwa harimo Barimo kandi n’abandi bakozi bato ba gereza ndetse na bamwe mu mfungwa zishinjwa ko zagiye zikoreshwa mu bikorwa by’urugomo byakorewe imfungwa bagenzi babo.Impamvu Umucamanza yanzuye ko urubanza rwimurirwa mu kwa mbere ngo ni uko bamwe mu baregwa batagaragaye mu rukiko kandi hari aho bahurira n’abandi benshi mu birego bimwe.
Kayumba Innocent ubwo yageraga imbere y’urukiko, yasabye ko urubanza rwe rwatandukanywa n’urwabandi bitewe n’impamvu zitandukanye.Zimwe muri izo mpamvu zirimo ko afungiye muri gereza ya Butare bityo akaba ari kure cyane y’aho agomba kuburanishirizwa.
Ibyo ngo bituma ataruhuka kuko iyo agiye mu rukiko bimusaba kurara agenda amajoro, bityo ngo bikaba byaba byiza urubanza rwe rwatandukanywa n’urwabo bareganwa.
Ku ruhande rw’abunganira abahohotewe batanga imbogamizi z’uko bitashoboka bitewe n’uko gutandukanya imanza z’abaregwa byazatera ikibazo mu gihe cyo gutanga indishyi.Umucamanza akimara kumva impande z’abaregwa n’abarega yemeje ko urubanza rwimurwa kuko nawe yasanze gutandukanya izi manza.Yongeyeho kandi ko mu baregwa hari abatorotse ubutabera bakomeje gushakishwa.
yategetse ko ababuranyi bagomba kugaruka ku itariki ya 18 Mutarama mu mwaka utaha.
Ibyaha Kayumba na bagenzi be baregwa, byakozwe mu 2019 kugeza 2022 ndetse ko ibyo bikorwa byo guhohotera imfugwa muri gereza ya Rubavu,byateye imfu ku bantu bagera kuri 6 mu bihe bitandukanye hakaba hari n’abandi bahavanye ubumuga.


