Nyagatare: Bahangayikishijwe n’ubucuruzi bwa lisansi butemewe bukorerwa mu ngo

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyagatare bagaragaje impungenge z’icuruzwa ritemewe n’amategeko rya lisansi no mu turere bituranye aho kuyicururiza muri sitasiyo za lisansi aho amabwiriza ajyanye n’umutekano yubahirizwa.

Ntibisobanutse neza uburyo abantu bamwe babona lisansi ku bwinshi bakayigurisha ahantu hatemewe. Hamwe n’umuyoboro wongerewe n’imihanda y’imihahirano, ubucuruzi bw’ubwikorezi buratera imbere mukarere, bivugwa ko bituma peteroli ikenerwa cyane.

Nk’uko abaturage babitangaza, kuba nta sitasiyo zicuruza lisansi muri kariya gace byatumye havuka abayidandaza mu buryo butemewe mu baturanyi, ibintu bikaba bishobora guteza umutekano muke kandi bikagira ingaruka mbi ku mikorere ya moteri.

Umumotari wo mu Murenge wa Mukama, Cyprien Ntambara, yasobanuye ko imbogamizi zo kugera kuri sitasiyo za lisansi zatumye agura lisansi ku bayidandaza mu midugudu ya Nyagatare nk’uko iyi nkuru dukesha The New Times ivuga.

“Intera ndende kugera kuri sitasiyo ya peteroli ni ingorabahizi ku bucuruzi bwacu. Nkoresha amafaranga ibihumbi bibiri kugira ngere mu Mujyi wa Nyagatare kugira ngo nongere lisansi, bikavamo amafaranga y’inyongera ndetse rimwe na rimwe bikadindiza iterambere ry’ubucuruzi.”

Jacques Nyandwi, utuye mu Murenge wa Mukama, ahangayikishijwe n’ubuziranenge bwa lisansi igurwa ku bacuruza peteroli mu buryo butemewe.

Ati: “Rimwe na rimwe, lisansi dukoresha ntabwo yujuje ubuziranenge kuko tuyigura ku bacuruzi batabifitiye uburenganzira. Nigeze kuzuza lisansi ivanze n’amazi, ibyo bikaba byaragize ingaruka mbi kuri moto yanjye. Nahinduye kugura lisansi ku wundi muturanyi”.

Anisia Murebwayire, utuye mu Murenge wa Nyagatare, yagize ati: “Twishimiye ko nta mpanuka zabaye zatewe no kugurisha lisansi mu midugudu ariko akaga byateza gatera impungenge. Irafasha ariko ishobora guteza akaga.”

Abayobozi mu Karere ka Nyagatare barasaba ishoramari mu bikorwa remezo bya lisansi mu midugudu kugira ngo haboneke lisansi itekanye kandi igenzurwa. Bizera ko gushyiraho sitasiyo za lisansi zikwiye mu cyaro bizagabanya ibyago byaterwa no kugurishiriza lisansi ahantu hatemewe.

Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare, Steven Gasana ati: “Tuzakomeza guha ingufu amakoperative kugira ngo bashobore gushora imari mu mahirwe ari mu karere kabo ari na ko dushishikariza ishoramari.”

N’ubwo iterambere ry’imihanda nk’umuhanda wa Nyagatare-Gicumbiw’ibirometero 124, imidugudu iracyishingikiriza ku bucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli mu buryo butemewe kugira ngo hirindwe amafaranga y’inyongera muri Rukomo na Nyagatare mu kongera lisansi mu bijyabiziga.

Kugira ngo iki kibazo gikemuke, CODERVAM, koperative y’abahinzi b’umuceri bagera ku 1300 hafi y’umuhanda wa Nyagatare-Gicumbi, irimo gufata ingamba zo guhangana n’ingaruka ziterwa n’abacuruza peteroli mu buryo butemewe bubaka sitasiyo ya peteroli ifite agaciro ka miliyoni 350.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *