Umunyamakurukazi w’Umunyamerika wari waburiye kuwa gatanu ushize muri pariki ya Okapi Okapi Wildlife Reserve muri Ituri nyuma y’igitero cy’inyeshyamba za Mai-Mai, yaje kuboneka mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku Cyumweru ari muzima nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi wa Teritwari ya Ituri, Alfred Bongwalanga.
Kuwa Gatanu nibwo agatsiko k’abantu bitwaje ibirwanisho bateye abashinzwe kurinda pariki bari baherekeje itsinda ry’abanyamakuru batatu b’abanyamahanga bari mu butumwa bwo gusuzuma iyi pariki nto ya Okapi Wildlife Reserve.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nk’uko ubuyobozi bwa teritwari bwabitangaje, ngo habayeho kurasa, abashinzwe kurinda pariki bane bahasiga ubuzima abandi barabura nyuma yo kunanirwa guhagarika inyeshyamba ngo zabarushaga ubwinshi.
Amakuru amwe avuga ko mu bantu baburiye mu ishyamba, abanyamakuru babiri babonetse mu ijoro ryo kuri uwo wa Gatanu nk’uko Radio Okapi dukesha iyi nkuru ivuga.
Hagati aho, Umuyobozi wa Teritwari ya Mambasa avuga ko atari yigeze amenyeshwa iby’abo banyamakuru muri Epulu ndetse ngo n’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka ntirwari rubizi.
Kanda hano usome inkuru bisa
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


