Perezida wa Turukiya, Recep Tayyip Erdogan arasaba ko abashakaga kumuhirika mu gikorwa cyabaye mu mwaka ushize bacibwa imitwe kuko ngo ari abanzi n’abagambanyi b’igihugu.
Yabitangaje ubwo muri iki gihugu bizihizaga umwaka umwe bamaze baburijemo icyo gikorwa cyo guhirika ubutegetsi mu mpera z’uyu mwaka.
Muri ibyo birori hibutswe n’abantu basaga 250 baguye muri icyo gikorwa batari bagishyigikiye , bakorewe ikimenyetso cyiswe iteme cyangwa ikiraro cy’abahowe Imana(Martyrs Bridge nkuko VOA yabitangaje.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Mu ijambo rye, Erdogan yavuze ko abagize uruhare muri icyo gikorwa bagombye kwicwa cyangwa bagafungwa mu buryo imfungwa zifungiye muri gereza ya Guantanamo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifungwamo.
Yavuze ko azasinya itegeko ryo guha igihano cy’urupfu abagize uruhare muri icyo gikorwa mu gihe abadepite baba baritoye.
Ati ” Ntiberekanye imbabazi ubwo barasaga abaturage banjye…”
Ibyo birori byaranzwe n’imyirekano itandukanye yakozwe n’abo baturage mu bice bitandukanye by’iki gihugu bafite amabendera akiranga.

Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi Kemal Kilicdaroglu na we ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize yahamagariye iki gihugu kurangwa n’impinduka.
Yasabye ko inteko ishinga amategeko imushyigikiye yavanwaho, akomeza avuga ko ubutabera muri icyo gihugu bwasenyutse.
Leta ya Turukiya yizihije uwo mwaka yirukana abantu batandukanye bagera ku 7400 mu kazi, abo barimo abasirikare n’abasivili.

Ubwo iki gikorwa cyaburizwagamo, Erdogan yari yirukanye abakozi ba leta basaga ibihumbi 100 bashinjwaga gushyigikira abashakaga guhirika ubwo butegetsi. Icyo gihe kandi hafunzwe abasaga ibihumbi 50.
Abantu basaga 250 baguye muri icyo gikorwa cyo gushaka guhirika ubutegetsi, abasaga 2,000 barakomereka.
Perezida Recep Tayyip yavutse tariki ya 26 Gashyantare 1954, yabaye perezida guhera mu mwaka wa 2014, ariko mbere yahoo yari Minisitiri kuva mu 2003 kugeza mu 2014. Guhera 1994 kugera mu 1998 yari Umuyobozi w’Umujyi wa Istanbul. Mu mwaka w’2001 yashinze ishyaka rigamije ubutabera n’amajyambere AKP.
Â
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Â
Ntakirutimana Deus


