Hamas irashinja Israel kwica abantu 70 mu nkambi y’impunzi

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’ubuzima muri Gaza iyoborwa na Hamas yatangaje ko ibitero by’indege bya Israel byahitanye byibuze abantu 70 mu nkambi y’impunzi ya Al-Maghazi iherereye rwagati muri Gaza.

Umuvugizi w’iyi minisiteri Ashraf al-Qudra, yavuze ko imibare ishobora kwiyongera bitewe n’imiryango myinshi iba muri ako gace. Ku ruhande rwacyo, Igisirikare cya Israel cyabwiye BBC ko kikireba muri raporo y’icyo gitero.

Ibi bije mu gihe ibinyamakuru byo muri Israel n’iby’Abarabu, bivuga ko Misiri yatanze ikindi cyifuzo cy’agahenge hagati ya Israel na Hamas.

Abantu bakomerekeye muri ki gitero bajyanwe ahitwa Maghazi ku bitaro bya Al-Aqsa aho amafoto yashyizwe ahaaragara yagaragazaga abana buzuye amaraso n’imifuka irimo imirambo irunze hanze.

Minisiteri y’ubuzima yavuze ko inzu eshatu zasenywe n’ibisasu muri iki gitero cyabaye mu masaha akuze ku Cyumweru.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *