Umubare w’abantu mu bitero byo mu mpera z’icyumweru muri Leta ya Plateau muri Nigeria wakomeje kwiyongera. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, itariki ya 25 Ukuboza, abayobozi b’inzego z’ibanze muri iyi ntara rwagati mu gihugu bavuze ko byibuze hapfuye abantu 160, bazize ibitero byakorewe mu turere dutatu: Mangu, Bokkos na Barkin-Ladi.
Ubugizi bwa nabi bwa mbere bwavuzwe ku wa Gatandatu nimugoroba, bukomeza ku Cyumweru no ku wa Mbere. Ibitero by’abantu bitwaje imbunda byibasiye abaturage bo mu cyaro, nk’uko Amnesty International Nigeria ibitangaza.
Uyu muryango uranenga ubushobozi bw’abayobozi b’igihugu uvuga ko badashoboye kurengera abaturage nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, ivuga.
Ku rwego rw’ibanze, nk’uko perezida w’inama njyanama ya guverinoma ya Bokkos abitangaza, ngo abagabye igitero ni abayoboke b’agatsiko k’abagizi ba nabi, bitwa “amabandi” muri Nigeria. Nk’uko Kassah abitangaza, ngo bagabye igitero ku midugudu irenga makumyabiri hagati yo ku wa Gatandatu nimugoroba no ku wa Mbere mu gitondo.
Yavuze ati: Ibitero byahujwe, byahitanye nibura 160, ariko kandi abantu barenga magana atatu bakomeretse bimurirwa mu bitaro bya Bokkos, ibya Barkin-Ladi n’iby’umurwa mukuru wa Leta ya Plateau, Jos, uherereye mu majyaruguru y’ahakorewe ubwicanyi.


