Nyamasheke: Kwamamaza umukandida wa FPR byatangiye bishimira ubwigunge yabakuyemo

Sangiza iyi nkuru

Abaturage b’akarere ka Nyamasheke,abakuru n’abato muri rusange n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi by’umwihariko ngo ntibazibagirwa ubwigunge bahozemo,aho batabashaga kugenderanira n’utundi turere tw’igihugu kubera kutagira umuhanda ubahuza na two, ariko ubu ngo barajya I Kigali bakagaruka, ibyo ngo nta wundi baboshima uretse Paul Kagame wabibagejejeho bituma batangiranye imbaraga nyinshi mu kumwamamaza bakazanamutora 100%.
Biyerekanye bitangaje ngo mu kumutora ho bikazaba ari akarusho.

Kumwamamaza byatangiriye mu Murenge wa Karengera muri aka karere, aho bamwe mu baturage babanje kwerekwa ibyo bagezeho babikuye mu mbaraga zabo, aho bwamwe babyaje umusaruro ukomeye imbuto nyinshi uyu murenge weza, berekana n’ibindi bikorwa bibyarwa n’ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’ibindi bakora, byose bishimira ko byaturutse mu miyoborere myiza n’umutekano usesuye bahawe na Paul Kagame.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Hanatangiwe ubuhamya bunyuranye aho bamwe mu batejwe imbere n’impanuro ze bakava mu mirimo mibi bakaba basigaye ari bamwe mu bakire uyu murenge ucungiraho bavuze aho bavanywe n’aho bagejejwe n’imiyoborere myiza bavuga ko gukomezanya na we nk’uko babimusabye akabemerera kongera kwiyamamaza,byazatuma bakuba inshuro nyinshi ibyo bamaze kugeraho.
Bifuza ko ubu bwitabire bwazagaragara mu bihe byose byo kwiyamamaza. 1

Habimana Jean Pierre utuye mu Mudugudu wa Nyagafunzo, Akagari ka Mwezi muri uyu murenge ni umwe mu bavuye kure habi akaba ageze aho benshi baririra kubera impanuro za perezida Kagame,aho yerekana aho yavuye n’aho ageze,akavuga ko gukena kubi ari mu mutwe ko iyo ukoreshejwe neza nta kabuza ubukire buza.

Aganira na Bwiza.com yagize ati’’ Mu myaka 33 mfite imyinshi nayimaze nikorera imizigo y’abaturage nyijyana mu masoko anyuranye, aho imwe nayijyanaga mu isoko rya Kamembe nkazinduka saa cyenda z’ijoro nkagera i Kamembe saa moya z’igitondo nikoreye ibitoki biremereye cyane amasaha atanu yose, nkagarura indi mizigo kandi umuzigo umwe bampaga amafaranga 800, ariko numvise mu ijambo Perezida Kagame yavugiye mu karere kacu ko umutwe atari uwo kwikorera ari uwo gutekereza nahise ntangira kuwukoresha ntekereza none nanjye ndi umukire ugaragara.’’
Abaturage bari bakubise buzuye baje gutangiza kwamamaza Kagame mu mirenge bahereye mu murenge wa Karengera.

Avuga ko yahise atangira kwisunga itsinda ryo kubitsa no kugurizanya ryitwa ‘’Hanga umurimo’’ agashyiramo udufaranga duke ariko bimugirira akamaro gakomeye cyane, yisunga umurenge SACCO bamuguriza amafaranga 150.000 atangira gukora ubucuruzi buciriritse, akomeza kugenda aguza ,akora yishyura akavuga ko ubu afite amazu 4 y’uburucuzi arimo 2 ari mu Bugarama, imwe I Nyakabuye n’iwabo imwezi afite iyo akoreramo, ariya yandi 3 akayakodesha, akagira inka 15 aragije zirimo ibimasa 11, amashyamba n’inzu ye abamo ikomeye ku mudugudu kuko yasezereye amanegeka.

Yemeje ko igihe yaba akomezanyije na Kagame mu myaka mike cyane iri imbere yaba amaze kubona imodoka nini yikorera imizigo kuko ubu yamaze kugura moto nziza imwinjiriza amafaranga menshi , agahera kuri ibi byose avuga ko ntawamurutira Paul Kagame.

Depite Kankra Marie Josée hagati yemeza ko gutora Kagame ari ukwiteganiriza ejo hazaza heza. 1
Depite Kankera Marie Josée (Hagati) yemeza ko gutora Kagame ari ukwiteganyiriza ahazaza heza

Depite Kankera Marie Josée yabibukije n’ibindi bigwi by’umukandida wa FPR Inkotanyi , haba muri aka karere, mu gihugu no mu mahanga, aho umutekano yahaye Abanyarwanda n’abanyamahanga bamwinginga ngo awubahe bakamwitabaza aho rukomeye, ababwira ko icyo basabwa ari ukumuhundagazaho amajwi gusa ahasigaye n’ibindi byiza batarabona bikaza byihuta cyane.

Chairman w’uyu muryango ku rwego rw’aka karere akaba n’umuyobozi wako Kamari Aimé Fabien avuga ko ibi ari bike muri byinshi byagezweho ariko ibiri imbere byo ari agahebuzo igihe abaturage baba babihisemo batora Paul Kagame.
Abagore na bo ngo ntibazibagirwa aho yabakuye. 1

Umuhuzabikorwa wa Gahunda zo kwiyamamaza z’uyu mukandida mu Karere ka Nyamasheke, Pasiteri Senani Benoit yavuze ko kwamamaza umukandida wabo mu mirenge bikomeje ku rugero rwo hejuru cyane, bakazamwakira mu karere kabo ku wa 27 uku kwezi, abanyamuryango bose bagasabwa gukomeza gahunda yo kwamamaza umukandida wabo kugeza batsinze amatora igihugu kigakomeza gutera imbere mu ituze risesuye.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 

BAHUWIYONGERA Sylvestre
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *