Lee Sun-kyun, umukinnyi wa film w’Umunyakoreya wamamaye cyane ku Isi nyuma yo kugaragara muri film “Parasite” yatwaye igihembo cya Oscar, kuri uyu wa Gatatu ushize yasanzwe mu modoka yapfuye mu gisa nko kwiyahura.
Lee w’imyaka 48 wagize ibihe byiza muri cinema mu 2019 ubwo film yakinnye yabaye iya mbere mri Korea yEpfo yari itsindiye igihembo cya Oscar, yari aherutse guhatwa ibibazo na polisi inshuro eshatu imukurikiranyeho gukoresha ibiyobyabwenge, aho buri bazwa ryamaraga amasaha 19 muri weekend.

Uyu mukinnyi wa film yavuze ko yatangiye gukoresha ibiyobyabwenge ashutswe n’umukobwa ukora mu kabari ashaka kuzabimukangisha (blackmail) nkuko bitangazwa n’Ibiro Ntaramakuru Yonhap.
Abayobozi babonye Lee nyuma y’ubushakashatsi bwatangijwe na raporo y’umuntu wabuze nkuko umukozi ushinzwe ubutabazi utifuje ko amazina ye amenyekanana yabitangarije Reuters.

Lee yasanzwe mu modoka muri pariki iri muri Seoul, nyuma y’uko manager we abwiye poliisi ko yavuye mu rugo asize ibaruwa ivuga ko arambiwe kubaho nk’uko umuyobozi muri polisi utifuje ko amazina ye amenyekana yabitangaje.


