Mu ishyaka CDU baganiriye kuri ‘gahunda y’u Rwanda’ ku basaba ubuhungiro mu Budage

Sangiza iyi nkuru

Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Budage rirashaka kohereza abasaba ubuhungiro mu gihugu cya gatatu kugira ngo dosiye zaho zihatunganyirizwe, igisa nko gukurikira urugero rw’u Bwongereza, ariko abahanga ntibavuga rumwe ku bijyanye n’amategeko n’uko bizashyirwa mu bikorwa.

Ishyaka CDU riharanira inyungu z’abakristu baharanira demokarasi (CDU) ryashyize gahunda yo kohereza abasaba ubuhungiro mu gihugu cya gatatu mu mushinga w’”y’amahame remezo” mashya rigenederaho mu ntangiriro zUkuboza. Inyandiko igomba kwemezwa muri 2024.

Nyuma yo gushyira ahagaragara umushinga, umudepite wa CDU, Jens Spahn, yashimangiye ko gahunda nk’izo zizagabanya cyane umubare w’abinjira mu Budage mu buryo butemewe n’amategeko. Spahn yabwiye Neue Osnabrà¼cker Zeitung mbere ya Noheri ati: “Turamutse tubigezeho mu byumweru bine, bitandatu cyangwa umunani, umubare wagabanuka cyane.”

Spahn yavuze ko gahunda zizabuza abimukira kugerageza kwambuka inyanja ya Mediterane, anavuga ko ibihugu byinshi byiteguye kugirana n’u Budage amasezerano yo gutunganyirizwamo dosiye z’abimukira. Spahn ati: “U Rwanda birashoboka ko rwabishaka.” “Ghana nayo ishobora kubishaka. Tugomba kandi kuvugana n’ibihugu by’i Burayi bw’i Burasirazuba nka Georgia na Moldavia.”

Amagambo ya Spahn aje mu gihe amasezerano u Bwongereza bwagiranye n’u Rwanda yashyizweho umukono mu 2022, yahagaritswe n’ibirego mu nkiko mu Gushyingo, ubwo urukiko rw’ikirenga rw’u Bwongereza rwemezaga ko “kohereza abasaba ubuhungiro mu Rwanda bizabateza akaga gakomeye ko gufatwa nabi” ariko inteko iherutse guha umugisha itegeko rishya rigenga abimukira leta ishobora kwifashisha ishyira mu bikorwa gahunda ya yo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *