Abasirikare 3 b’u Burundi baguye mu mirwano yabahuje n’inyeshyamba z’Abanyarwanda

Sangiza iyi nkuru

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko byibuze abasirikare batatu ba leta bishwe mu gihe inyeshyamba zisaga icumi z’Abanyarwanda na zo ziciwe mu mirwano yahuje impande zombi mu ishyamba rya Kibira.

Urubuga rwa SOS Medias Burundi, rubinyujije kuri X rwavuze ko «  byibura abasirikare 3 b’Abarundi n’inyeshyamba icumi z’Abanyarwanda biciwe mu ishyamba cyimeza rya Kibira kuva ku itariki ya 26 Ukuboza mu mirwano yabaye hagati y’Ingabo z’u Burundi n’umutwe witwaje intwaro ukomoka mu Rwanda  »

Iyi nkuru ivuga ko abayobozi ku rwego rw’ibanze muri icyo gice bemeje aya makuru y’imirwano yabereye mu ishyamba rya Kibira, ritandukanya u Burundi n’u Rwanda.

Mu kwezi kwa gatanu, nibwo mu Burundi haherukaga amakuru y’imirwano hagati y’Igisirikare cy’u Burundi n’inyeshyamba zivuga Ikinyarwanda bikekwa ko ari izo mu mutwe wa FLN mu ishyamba rya Kibira.

Umwe mu basirikare b’u Burundi icyo gihe yatangaje ko baguye gitumo izi nyeshyamba zitegura kugaba igitero ku Rwanda, byibuze abagera kuri 16 batabwa muri yombi n’abasirikare bakorera muri Komini Mabayi na Bukinanyana.

Nyuma y’imyaka hafi itanu babanye neza kandi bafashanya, icyo gihe havuzwe ko abasirikare b’u Burundi hamwe n’inyeshyamba z’Abanyarwanda zibarizwa mu ishyamba rya Kibira, mu burengerazuba bw’u Burundi, ubu bararebana nk’ abanzi.

Ababikurikiraniraga hafi bavugaga ko u Burundi buri kwitandukanya n’inyeshyamba z’Abanyarwanda, zahoze ari inshuti zabwo, kugira ngo biyerekane neza imbere y’u Rwanda ngo na wro ruzabashyikirize abatavuga rumwe n’ubutegetsi bahungiye mu Rwanda kuva 2015.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *