gcbgua7xaaabws9-2.jpg

Ubutaka 389,958 mu Ntara y’Iburengerazuba ntibwanditse kuri ba nyirabwo

Sangiza iyi nkuru

Ubutaka bugera ku 389,958 mu Ntara y’Iburengerazuba ntiburandikwa kuri ba nyirabwo, abaturage bakaba bongeye gushishikarizwa n’ubuyobozi kubwandikisha.

Kuri uyu wa Kane, itariki 28 Ukuboza, nibwo Guverineri Dushimimana Lambert ari kumwe n’intumwa z’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikoreshereze y’Ubutaka bakoranye inama n’abayobozi b’Uturere, inzego z’umutekano mu rwego rwo gutanga umurongo ku gikorwa cyo gufasha abaturage kwandikisha ubutaka bwabo butanditse.

gcbgua7xaaabws9-2.jpg

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikoreshereze y’ubutaka igaragaza ko muri iyi ntara igizwe n’uturere 7 hari ubutaka bugera ku 389,958 butanditse kuri ba nyirabwo..

Nk’uko byasobanuwe muri iyi nama, hagizwe hati: “Mu Gihugu hari imitungo itanditse igera kuri 1,467,357 aho mu turere tugize Intara y’Iburengerazuba hari igera ku 389,958”.

gcbkhztxsaacilo.jpg

Nk’uko byagenze no mu zindi ntara zabanje ndetse n’Umujyi wa Kigali, ni inama yitabiriwe n’inzego zitandukanye zose zizafasha kugira ngo icyo gikorwa kizagende neza kandi kirangire mu gihe cyateganyijwe.

Ubuyobozi bw’Uturere bukaba bwasabwe gukangurira abaturage kubyitabira bandikisha ubutaka bwabo.

Zimwe mu mpamvu z’ingenzi zituma uyu munsi hari ubutaka butanditse kuri ba nyirabwo harimo nko kudasobanukirwa akamaro kabyo, amakimbirane mu miryango, kwanga kubwandikisha ngo batazabutangira imisoro, ubutaka bw’imwe mu miryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’izindi.

gcbgs0wxkaesqej.jpg

Iki gikorwa cyo kwandika ubutaka butanditse mu Turere tugize Intara y’Iburengerazuba kizatangira ku wa 03 Mutarama 2024, aho kizamara ibyumweru bibiri.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Ubutaka 389,958 mu Ntara y’Iburengerazuba ntibwanditse kuri ba nyirabwo
    Nonese ko mwimana ibyangombwa nimwe muhombya leta nkubu wasorera ibyo udafitiye ibyangombwa ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *