Perezida w’Uburundi Ndayishimiye Evaliste asanga mu gihe ubutinganyi bwaba bugaragaye mu gihugu ayoboye bakwiye kujyanwa muri stade bagaterwa amabuye.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru n’abaturage kuri uyu wa Gatanu taliki 29 Ukuboza muri Komine Kigamba mu ntara ya Cankuzo2023. Prezida Evariste Ndayishimiye yavuze ko ku ruhande rwe atemera abaryamana bahuje ibitsina bazwi nk’abatinganyi.
Ni imvugo yakoresheje ubwo yabazwaga n’abanyamakuru niba Uburundi buzemera ingingo busabwa n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’isi yo kubahiriza uburenganzira bw’abatinganyi.
Yavuze ko ngo ku bwe mu gihe bagaragaye mu Burundi bajya bajyanwa ku karubanda bagaterwa amabuye.Ati” Tubabonye mu Burundi bari bakwiye kubajyana kuri stade bakabatera amabuye”.
Aya magambo aje yiyongera ku gihano cyatanzwe ku Batinganyi barindwi bafashwe muri Kanama uyu mwaka, bahita bafungwa hagati y’umwaka umwe n’imyaka ibiri.Urukiko rwa Gitega rwari rwabahamije icyaha cyo gutingana.Abo kandi biyongereye ku bandi bantu 24 bafatiwe i Gitega ku murwa mukuru wa politike mu ntangiro z’uyu mwaka bashinjwa ubutinganyi no kwica umuco.
Mu rwego rwo gushimangira ingingo yo kwamagana abatinganyi, Ndayishimiye yifashishije Bibiliya akoresheje ibyanditswe aho yasobanuye ko Imana ishobora kurakarira isi kubera ibyo kuryamana kw’abahuje ibitsina.
Ati“Nicyo gituma iki kitakiri ikibazo mu Burundi. Jyewe kuri iyi ngingo mba nibaza ko bene abo bantu tubabonye mu Burundi bari bakwiye kubajyanwa kuri stade bakabatera amabuye, kandi [ababikora] nta gicumuro baba bakoze.
Mu Burundi uwahamijwe icyaha cy’ubutinganyi ashobora guhanishwa igifungo cy’imyaka ibiri.Ni mu gihe mu gihugu cya Uganda muri Gicurasi cyashyizeho itegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina aho ugihamijwe azajya akatirwa igihano cyo gupfa cyangwa icya burundu.


