Kuri uyu wa gatanu Taliki 29 Ukuboza 2023, urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko Uzabakiriho Gakire Fidele akatirwa imyaka itanu y’igifungo.
Ni nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano.Gakire yari yaragiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse ahita yisunga Guverinoma ya Padiri Nahimana ikorera mu buhungiro.
Yafunzwe taliki 24, Ugushyingo 2022, akaba yari afungiwe i Mageragere mu Karere ka Nyarugenge hanyuma Taliki 05, Ukuboza, 2023 aza kugezwa mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge asomerwa ibyo aregwa.
Ubwo yagezwaga mu rukiko Ubushinjacyaha bwagaragaje ko yakoresheje pasiporo y’impimbano ku bihugu bitandukanye, akaba yarakozwe na Padiri Nahimana akayimwoherereza kuko yari yaragiye mu Ishyaka rye.
Uzabakiriho Fidèle Gakire yahoze ari umuyobozi w’Ikinyamakuru Ishema mnbere yo kwerekeza muri Amerika.


