Icyo ibirego bya Ndayishimiye ku Rwanda bihatse mu mboni za Bisimwa wa M23

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’Ishami rya Politiki ry’umutwe wa M23, Bertrand Bisimwa, yanenze Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi washinje u Rwanda guha ubufasha umutwe wa RED-Tabara; agaragaza ko ibirego bye nta kindi bigamije kitari “gushaka impamvu y’uko yakoneza ubwicanyi Ingabo z’u Burundi zikomeje gukorera abanye-Congo.”

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Ukuboza ni bwo Perezida Ndayishimiye yavuze ko u Rwanda ruha ubufasha burimo ubw’imyitozo ndetse n’ibyo kurya inyeshyamba za RED-Tabara.

Hari mu kiganiro Perezida w’u Burundi yagiranaga n’itangazamakuru ndetse n’abaturage b’igihugu.

Muri iki kiganiro kandi Ndayishimiye yeruye bwa mbere ko Ingabo z’u Burundi zoherejwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu rwego rwo gufasha ingabo za kiriya gihugu mu ntambara zihanganyemo n’inyeshyamba za M23.

Ni inyeshyamba Perezida w’u Burundi kandi yanagaragaje ko zisanzwe zifitanye imikoranire n’umutwe wa RED-Tabara.

Bertrand Bisimwa mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko amagambo ya Perezida Ndayishimiye nta kindi agamije kitari ugushaka urwitwazo rwo gukomeza kwica abanye-Congo.

Ati: “Perezida Ndayishimiye ari gushaka urwitwazo kugira ngo akomeze ubwicanyi bwe ku batutsi b’abanye-Congo muri RDC.”

Ni Bisimwa wibukije ko u Rwanda rushinjwa kugaburira no guha imyitozo RED-Tabara hari abarwanyi 19 b’uriya mutwe ku wa 30 Nyakanga 2021 rwashyikirije u Burundi, nyuma yo kubafatira ku butaka bwarwo ku wa 29 Nzeri 2020.

Yunzemo ati: “Ibyatangajwe na Perezida Ndayishimiye ni ibinyoma kandi Guverinoma y’u Burundi irabizi. Ibi birego ni gahunda ya Guverinoma y’u Burundi yo kuyobya uburari kugira ngo yirengere kuri gahunda yayo yo kohereza Ingabo muri Kivu y’Amajyaruguru yagenze nabi. FDNB (igisirikare cy’u Burundi) yahuje amaboko n’ihuriro riyobowe na FARDC rigizwe n’imitwe y’imbere mu gihugu n’iyo hanze yacyo irimo na FDLR, rikaba rishaka gutsinsura Abatutsi b’abanye-Congo ryitwaje kurwanya M23.”

Perezida wa M23 yibukije ko kuva mu Ukwakira uyu mwaka ubwo FARDC n’Ingabo z’Abarundi batangiraga kugaba ibitero kuri M23 hari umubare munini w’abasirikare ba FDNB bishwe, abandi bafatwa mpiri.

Ni u Burundi anavuga ko bwohereje abasirikare babwo muri RDC kandi bwizeye gukorerayo amafaranga menshi yo kubufasha gukemura ibibazo bibwugarije.

Ku bwa Bisimwa, gahunda nshya ya Ndayishimiye yo gushaka urwitwazo ku Rwanda nta kindi igamije kitari “kujyana hanze y’igihugu ibibazo by’imbere mu Burundi hanyuma akabyitirira u Rwanda.”

Bisimwa wibukije ko iyi ari yo gahunda na RDC imaze igihe ikoresha; ibirenze ibyo ikaba yaranakoreshejwe igihe kinini na Perezida Pierre Nkurunziza wahoze ayobora u Burundi mbere y’uko apfa.

Guverinoma y’u Rwanda mu itangazo ryasohowe n’umuvugizi wayo yahakanye kugira ubufasha ubwo ari bwo bwose iha RED-Tabara.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *