RED Tabara yitandukanije na P.Ndayishimiye washinje u Rwanda kuyubakira ubushobozi

Sangiza iyi nkuru

Umutwe wa RED Tabara wamaganiye kure amagambo ya Perezida Ndayishimiye wayishinje ko u Rwanda ruyifasha.

Ibinyujije mu itangazo yashyize ahagaragara,RED Tabara yasubije Ndayishimiye, wavuze ko u Rwanda rufasha uyu mutwe mu buryo bwo kuyubakira ubushobozi binyuze mu nkunga y’ibiryo n’amafaranga.

Uyu mutwe wasobanuye ko utigeze ufashwa na Leta y’u Rwanda na rimwe, yewe ko itanafasha M23 kurwanya FARDC n’abambari bayo nkuko Ndayishimiye abivuga.

Iryo tangazo riragira riti” Ndayishimiye yavuze ko RED Tabara ifashwa kandi ishyigikiwe n’u Rwanda kandi ko abarwanyi bayo bafasha umutwe wa M23 kurwana.Tuboneyeho kubwira Abarundi n’amahanga ko nta gihugu gifasha RED Tabara. Ifashwa n’Abarundi bonyine kuko ari ijwi ryabo mu byo basaba ubutegetsi.”

Amakuru y’uko RED Tabara ifashwa n’u Rwanda , Ndayishimiye yayatangaje kuri uyu wa Gatanu taliki 29 Ukuboza 2023 ubwo yagiranaga ikiganiro n’abaturage ndetse n’abanyamakuru.

Guverinoma y’u Rwanda ikimara kubona ibyo Perezida Evariste Ndayishimiye yatangaje yahise ibinyomoza binyuze mu itangazo yashyize hanze igaragaza ko nta kimenyetso na kimwe kibyerekana.

Uyu mukuru w’Igihugu cy’u Burundi Kandi yakomoje ku kuba ibiganiro bya Leta y’u Burundi n’iy’u Rwanda bisaba ko abagerageje ‘coup d’état’ mu 2015 bakoherezwa i Bujumbura nta musaruro wabivuyemo.

RED Tabara nk’umutwe urwanya Leta y’u Burundi , ubusanzwe ibarizwa mu mashyamba ya RDC.Wahakanye wivuye inyuma ko wishe abasivili 20 mu gitero cyo muri zone Gatumba.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *