Indege y’intasi ya UPDF yakoze impanuka

Sangiza iyi nkuru

Indege y’intasi y’igisirikare cya Uganda (UPDF), ku wa Kane tariki ya 28 Ukuboza yakoreye impanuka mu karere ka Kasese.

UPDF yifashishaga iyi ndege mu bikorwa by’ubutasi, by’umwihariko ku birindiro by’umutwe wa ADF imaze igihe igabaho ibitero ifatanyije n’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).

Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda, Brig Gen Felix Kulayigye, yabwiye ChimpReports ko nta makuru y’iriya mpanuka azi.

Cyakora umwe muri ba Ofisiye bakuru ba UPDF yabwiye kiriya gitangazamakuru ko iriya mpanuka yabayeho koko, ndetse ko yakomye mu nkokora ubushobozi bw’igisirikare cya Uganda mu byerekeye ubutasi.

Iyi mpanuka ije ikurikira izindi nyinshi zimaze igihe zibasira Igisirikare cya Uganda kirwanira mu kirere.

Izi zirimo iyo muri Nzeri 2022 yabereye mu burasirazuba bwa RDC, ubwo kajuguju yo mu bwoko bwa Mi-17 yagongaga igiti hagapfa abasirikare 22 ba UPDF.

Muri Nyakanga uyu mwaka indi kajuguju ya UPDF yakoreye impanuka mu gace ka Karamoja.

Mu mwaka ushize bwo kajuguju ebyiri zo mu bwoko bwa Mi-24 zakoreye impanuka mu duce twa Fort Portal na Mityana.

Muri 2021 bwo indege y’intambara ya UPDF yakoreye impanuka ku kibuga cy’indege cya Entebbe, ihitana umusirikare ufite ipeti rya Captain witwa Caroline Busingye.

Iyi mpanuka yabaye nyuma y’iminsi itandatu indi kajuguju ya UPDF ikoreye impanuka muri Somalia.

Abakurikiranira hafi iby’igisirikare cya Uganda bahuza izi mpanuka n’imicungire mibi y’indege zacyo, ibikomeza kugikoma mu nkokora.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *