Kamonyi: Impanuka ikomeye yahitanye benshi

Sangiza iyi nkuru

Abantu batanu ni bo byamenyekanye ko baguye mu mpanuka yaraye ibereye ahazwi nko mu Kibuza ho mu karere ka Kamonyi.

Iyi mpanuka yabaye mu ma saa mbili z’ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 29 Ukuboza, ubwo ikamyo yavaga i Kigali yerekeza i Muhanga yagongaga imodoka zari imbere yayo.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Rutikanga Boniface, yemeje ko abantu batanu ari bo baguye muri iriya mpanuka.

ACP Rutikanga yabwiye ikinyamakuru IGIHE ati: “Abantu batanu bahise bapfa barimo bane bari mu ivatiri yari irimo abantu barindwi na kigingi w’ikamyo ariko shoferi yavuyemo ari muzima.”

Polisi ivuga ko kuri ubu hataramenyekana icyateye iyi mpanuka, bijyanye no kuba nta muvuduko ibyo binyabiziga byari bifite ndetse nta n’umushoferi wari wasinze.

Ivuga kandi ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane icyateye iriya mpanuka.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *