Mu myidagaduro yo mu Rwanda nta kindi gikomeje kuvugwa usibye ibirori by’akataraboneka byabereye umunsi umwe bikanakorwa no mu gihe kimwe Kandi bikitabirwa mu buryo bukomeye.
Ibyo bitaramo rero nta bindi ni ibirori byiswe ‘Zari all White Party’ byatumiwemo umuherwekazi Zari wabyaranye na Diamond Platnumz ndetse n’ibindi byateguwe n’itsinda ry’abaherwekazi bazwi nka Kigali Boss Babes byiswe “Black Elegance Party” bari bahagaze.’
Ni ibitaramo byombi byitabiriwe , ariko bigeze ku cya Kigali Boss Babes(KBB) biba ibindi bindi kuko hakubise hakuzura ndetse hagaragara n’ibyamamare bitandukanye, mu gihe ikitabiriwe na Zari nta basitari bafite amazina akomeye bakitabiriye.
The Ben ni umwe mu bitabiriye ibi birori bya KBB arikumwe n’umugorewe Pamela.Gusa icyatangaje abantu banakomeje kwibaza, ni uburyo ki atagiye mu cy’inshutiye magara Zari Dore ko yanakoranye indirimbo n’uwari umukunzi we Diamond Platnumz.
Ni mu gihe Zari nawe atabonetse mu bukwe bwe buherutse kuba mu cyumweru gishize aho bamwe mu basesenguzi bavuga ko ashobora kuba ari uburyo bwo kumwitura ko yamutengushye ntaze kumushyigikira gusa ntabwo umuntu yabishingiraho ngo ahamye ko ari ukuri.
Gusa ibi birori byombi byagenze neza ariko ku bya Zari byagoranye ko abishyuye amafaranga macye yo kwinjira bamwifotorezaho kuko wasangaga abari bishyuye imyanya y’imbere aribo byahiriye
Muri ibi birori Itike ya macye yari ibihumbi 25frw na miliyoni 1.5 .
Ni mu gihe itike yo kwinjira mu birori bya KBB iya menshi ikaba yari miliyoni 5frw.Mu bindi byamamare byakitabiriye harimo Muyoboke Alex, Okama, Phill Peter wari na MC ndetse na Niyo Bosco.
Ubusanzwe KBB igizwe na Alliah Cool uzwi muri Sinema, Christella, Queen la Douce w’umunyamideli na Gashema Sylvie.



One Response
Kuki The Ben yabenze inshuti ye Zari akisangira Kigali Boss Babes?
Igitekerezoitenicyokubashimira.kukomutugezaho.amakurukubuntu