Abarwanyi ba Wazalendo baturutse muri Kivu y’Amajyepfo muri RDC barimo gusukwa ku bwinshi ku mashyamba ahuza u Rwanda na Congo hakaba hacyekwa ko iki gihugu gishaka gushoza intambara gikoresheje aba barwanyi.
Amakuru avuga ko indege y’intambara mu bice byo muri teritware ya Shabunda, yagiye itunda wazalendo ibajyana mu bice bya teritware ya Walungu na Uvira.
Uwaganiriye n’igitangazamakuru dukesha aya makuru , yemeje ko aya makuru yo kwegerezwa imipaka y’u Rwanda ariyo.Ati”Wazalendo, barimo kuvanwa muri teritware ya Shabunda, bakajanwa muri Walungu, ahari ibice bihana umupaka wa RDC n’u Rwanda.”
Aba barwanyi , ngo ubwo bagezwaga muri ibyo bice bahawe imyenda ya FARDC bahabwa n’imbunda nk’uko iki kinyamakuru cyakomeje kibitangaza.
Aya makuru amenyekanye mu gihe, kuri iki Cyumweru Komisiyo y’Amatora muri Congo (CENI) yemeje Tshisekedi nka Perezida watowe akabona n’amajwi menshi kurusha abandi.
Ni mu gihe kandi aherutse gutangaza ko ingabo ze zishobora kurasa muri Kigali ziri I Goma.
Icyo gihe yagize ati: “M23 niyibesha ikongera gufata akandi gace gato gusa cangwa ikarasa isasu rimwe i Goma, icyogihe nzahita nsaba Inteko ishinga mategeko ku nemerera ngatera u Rwanda.”
Yunzemo kandi ati: “Ingabo za RDC, zifite ubushobozi budasanzwe, tuzarasa i Kigali, twicaye i Goma.”
Kuri ubu M23 imaze gufata ibindi bice byinshi biri mu nkengero za Sake, aho ndetse kuri ubu M23 iri mu bilometre 4 na Sake.



2 Responses
RDC: Wazalendo irimo gushyirwa ku mipaka ihuza u Rwanda na Congo
Nibaze rwose u Rwanda rubategereranyije ubwuzu. Kandi ukumbuye cyane burya atinda iyo yagiye, bazasige bavuze ko batazi igihe bazagarukira i wabo.
RDC: Wazalendo irimo gushyirwa ku mipaka ihuza u Rwanda na Congo
Bariya ntabwo ari wazarendo mutaza bibeshyaho,bariya ni FDRL arikwegereza umupaka,ariko akabita wazarendo nuburyo bwo kuyobya uburari, uRwanda hariya ruhatunge itoroshi cyane