Umwamikazi wa Danemark, Margrethe II, yatangaje ko yeguye ku buryo butunguranye muri televiziyo mu gihe yagezaga ku gihugu ijambo ry’umwaka mushya.
Azavaho ku mugaragaro ku itairki ya 14 Mutarama, aho hazaba hashize imyaka 52 abaye umwamikazi kuri uwo umunsi .
Yatangaje ati: “Nzasigira umuhungu wanjye, igikomangoma Frederik.”
Uyu mukecuru w’imyaka 83 niwe mwamikazi wenyine uganje ku Isi akaba n’umwamikazi wari ukiriho umaze igihe kinini ayoboye mu Burayi, aho yimye ingoma nyuma y’urupfu rwa se, Umwami Frederik IX mu 1972.
Yagaragaje ko iki cyemezo cyafashwe nyuma yo kugitekerezaho cyane nyuma yo kubagwa umugongo mu ntangiriro za 2023 nkuko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.
Ati: “Kubagwa ubusanzwe bituma abantu batekereza ejo hazaza – niba igihe kigeze cyo gusigira inshingano igisekuru kizaza.”
Yongeyeho ati: “Nahisemo ko ubu ari cyo gihe gikwiye”, anashimira abaturage ba Danemark ku nkunga yabo mu myaka yashize.
Minisitiri w’intebe, Mette Frederiksen, yashimiye umwamikazi ku bw’umurimo yakoze.


