25e093e0-a8a1-11ee-bc2f-cb5579b90709.jpg

Bimwe mu bintu by’ingenzi byitezwe mu Rwanda no ku Isi mu 2024

Sangiza iyi nkuru

Muri 2024, ku Isi yose ndetse no mu Rwanda hitezwe byinshi, kuko ari bwo gahunda y’imyaka 7 y’ingamba z’iterambere NST 1 izagera ku musozo ndetse hanabe amatora azaba akomatanyije ay’umukuru w’igihugu n’ay’abadepite bakazagira manda y’imyaka 5, mu gihe mu Buhinde, Mexico, na Amerika naho hategerejwe amatora.

Dore ibintu bimwe na bimwe byitezwe mu 2024

Gashyantare (2) — Hazaba Tour du Rwanda ya 16, abasiganwa baziruka 740km ku nshuro ya mbere izerekeza i Kibeho, agace k’Akarere ka Nyaruguru kazwiho amabonekerwa

Werurwe (3) – Hazaba amatora mu Burusiya, Vladimir Putin, wategetse iki gihugu ari minisitiri w’intebe cyangwa perezida kuva mu 1999, aziyamamariza manda ya gatanu

Mata(4) — Mu Rwanda hazaba Kwibuka Jenoside ku nshuro ya 30, bizaba ari igihe gikomeye mu makuru kubera iyo myaka ishize

— Mu Buhinde hazaba amatora rusange mu gihugu

Gicurasi(5) — Imikino ya nyuma ya Basketball Africa League (BAL) izabera i Kigali, iyi izaba ari ‘season’ ya kane y’iyi mikino itegurwa na NBA na FIBA.

— Ubutumwa bwo mu isanzure bw’Ubushinwa bwiswe Chang’e 6, ikinyamitende cya robot cyabwo kizageregeza kuvana 2kg z’ibitaka n’amabuye yo mu gice cy’ukwezi gihora mu mwijima

Kamena(6) — Abagore babiri bazahatanira kuba perezida wa Mexico, umwe agomba gutorwa akaba umugore wa mbere utegetsi iki gihugu.

— UEFA EURO 2024 mu bagabo izatangira mu Budade, nyuma y’uko iheruka yabaye mu 2021

Nyakanga (7) — Imikino Olempike izatangira i Paris mu Bufaransa

— Byitezwe ko Perezida Paul Kagame aziyamamariza indi manda mu matora ya Perezida w’u Rwanda .

Kanama(8) – Tour de France Femmes ya 22 izatangirira mu Buholandi, yinjire mu Bubiligi isorezwe mu Bufaransa abasiganwa birutse 946km

Ukwakira(10) — Uburusiya buzakira inama ya BRICS mu mujyi wa Kazan mu majyepfo y’iki gihugu. Iri huriro ryatangiye mu 2006 rigizwe na Brazil, Russia, India na China ryitwa “BRIC”. Mu 2010 South Africa ijyamo riba “BRICS”, guhera iyi tariki ya mbere Egypt, Ethiopia, Iran, Saudi Arabia na United Arab Emirates zinjiyemo. Argentine yari yatumiwe ngo yinjiremo ariko perezida mushya wayo yaranze. Nta zina rishya riratangazwa ry’iri huriro ariko byitezwe ko rizitwa “BRICS +”

25e093e0-a8a1-11ee-bc2f-cb5579b90709.jpg
Uhereye ibumoso: umupilote wa NASA Victor Glover, astronaut Jeremy Hansen wa Canadian Space Agency, Christina Koch astronaut wa NASA, na Reid Wiseman astronaut wa NASA

Ugushyingo(11) — Ubutumwa bwa mbere mu isanzure burimo abantu kuva mu myaka 52 ishize, aba ‘astronauts’ bane bazajya ku Kwezi aho bazamara iminsi 10

— Hazaba kandi amatora ya Perezida wa Amerika, bisa n’aho ari undi mukino hagati ya Joe Biden na Donald Trump

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *