Amerika yitaye ku byavuye mu matora by’agateganyo byatangajwe na komisiyo yigenga ishinzwe amatora muri RD Congo (CENI) ku itariki ya 31 Ukuboza 2023, byerekana ko Perezida FĂ©lix Tshisekedi ari imbere ku bwiganze bw’amajwi.
itangazo rya Ambasade ya Amerika i Kinshasa rigira riiti « Turabizi ko abakandida benshi banze kwakira ibisubizo by’agateganyo. Icyakora, twongeye gushimangira ko inzira imwe rukumbi yo guhangana n’ibisubizo no gusaba ibisobanuro bigomba kuba binyuze mu nzira z’amategeko no mu mahoro.
Kwifashisha guhangana n’urugomo ntibizakemura ibibazo cyangwa guteza imbere demokarasi muri RDC. Turahamagarira inzego zibishinzwe gukora iperereza mu buryo buboneye kandi mu mucyo ku mpungenge zose zagaragaye zijyanye no kutubahiriza amategeko agenga amatora n’ibirego by’uburiganya n’ihohoterwa.
Turasaba kandi inzego zibishinzwe kurengera byimazeyo ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, kugenda no guterana mu mahoro mu gihe inzira y’amatora igeze mu cyiciro cyayo cya nyuma  ».
Les à ‰tats-Unis prennent note des résultats provisoires des élections publiés par la Commission électorale nationale indépendante (CENI) de la RDC le 31 décembre 2023, qui montrent que le président Félix Tshisekedi est en tà ªte avec une large majorité. Nous sommes conscients que…
— U.S.Embassy Kinshasa (@USEmbKinshasa) January 1, 2024
Mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigisaba umucyo ku byavuye mu matora no kumva impungenge z’abanenze uko yakozwe, Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) wo washimiye Perezida Felix Tshisekedi ku kongera gutorwa kwe.
Mu butumwa yanyujije kuri X yagize iti « EAC itegereje nyakubahwa gukomeza kwiyemeza kwanyu gushimangira ubufatanye bw’akarere ku nyungu z’abaturage bacu.  »
The EAC warmly congratulates H.E Félix Tshisekedi on re-election as the President of the DRC as announced by @cenirdc.@jumuiya looks forward to Your Excellency’s continued commitment to enhancing regional cooperation for the good of our people.@pmathuki @Presidence_RDC pic.twitter.com/eaMtrj4MBm
— East African Community (@jumuiya) January 1, 2024


