Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya yatangaje ko agiye kongera “gucana umuriro” kuri Ukraine, nyuma y’iminsi myinshi ibihugu byombi byarakajije ibitero byo mu kirere.
Putin yabitangaje ku wa Mbere tariki ya 1 Mutarama, ubwo yari yagendereye ibitaro bya gisirikare by’i Moscou aho yaganiriye n’abasirikare b’igihugu cye.
Yavuze ko igisirikare kizakomeza kugaba ibitero mu duce turimo ibikorwa remezo bya gisirikare muri Ukraine.
Putin kandi yamaganye igitero cy’indege Ukraine iheruka kugaba mu mujyi wa Belgorod wo mu Burusiya, ashimangira ko ari “igitero cyagabwe nkana ku basivile.”
Iki gitero cyo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize u Burusiya buvuga ko cyiciwemo abantu 25.
Putin yabwiye abasirikare be ko intambara irimo igenda neza ku ruhande rw’u Burusiya, ndetse ko yifuza ko yarangira vuba na bwangu.
Ni Putin cyakora wavuze ko hari inzitizi zituma iriya ntambara itarangira, yitsa ku bihugu byo mu burengerazuba bw’Isi bikomeje guha Ukraine ubufasha burimo ubw’intwaro.
Yavuze ko kuri ubu ibintu birimo guhinduka nyuma y’uko ibyo bihugu bibonye ko bidashobora “gusenya u Burusiya.”
Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine mu kiganiro yahaye Ikinyamakuru The Economist, yavuze ko ibyo Putin avuka ko u Burusiya burimo buratsinda intambara ari “ibiri mu mutwe we gusa.”
Ni Zelensky wavuze ko umwaka ushize wa 2023 warangiye Ingabo z’u Burusiya nta gace na kamwe zishoboye gufata.


