Abahagarariye urubyiruko barimo gutegura imyigaragambyo izabera i Goma

Sangiza iyi nkuru

Abayobozi b’urubyiruko mu Mujyi wa Goma bahamagariye abantu bose by’umwihariko bagenzi babo by’umwihariko urubyiruko kuza kwigaragambya mu mahoro bamagana ibyavuye mu matora ya Perezida aherutse kuba muri Congo taliki 20 Ukuboza 2023.

Ni imyigaragambyo bivugwa ko igomba gutangira kuri uyu wa Gatatu taliki 03 Mutarama 2024 aho uru rubyiruko ruvuga ko nta bikorwa by’aba iby’ubucuruzi bizaba birangwa mu mujyi wa wa Goma.

Bagize bati” Ku baturage ba Goma abantu bo mu misozi, abacuruzi, abanyeshuri, abatwara tagisi , n’ibicugutu, turabashishikariza kuza kwifatanya natwe kugira ngo tugaragaze ugukunda igihugu hakorwa imyigaragambyo y’amahoro (villes mortes), izatangira kuri kuri uyu wa gatatu, 3 Mutarama, 2024 hano mu mujyi wa Goma.”

Iyi myigaragambo irimo gutegurwa mu gihe abatavuga rumwe na Leta ya DR Congo barimo Katumbi na bagenzi be bari mu biyamamaje ku mwanya w’umukuru w’igihugu , batemera ko Perezida Tshisekedi yatsinze amatora.

Nyuma yo gutangaza uwegukanye intsinzi abaturage bashyigikiye bamwe mu bakandida bari bahatanye biraye mu mihanda barigaragambya ndetse igipolisi n’igisirikare baza kubatatanya bakoresheje imbaraga z’umurengera ndetse benshi barakomereka.

Abenshi mu bigaragambya ni abasabasa ko amatora yasubirwamo bundi bushya agategurwa neza, dore ko hari uduce tumwe na tumwe amatora atabayemo biturutse ku kubura ibikoresho bibafasha gutora , abandi ntibisange kuri liste z’amatora.

Ni mu gihe kuri ubu Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zasabye abigaragambya guhagarika ibi bikorwa ahubwo hagakorwa iperereza ryimbitse ngo harebwe niba koko amajwi yaribwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *