Indi kajugujugu ya UPDF yakoze impanuka

Sangiza iyi nkuru

Abantu batatu ni bo byamaze kumenyekana ko bapfiriye mu mpanuka ya kajuguju y’igisirikare cya Uganda (UPDF) yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Mutarama 2024.

Ni impanuka yabereye ahitwa Kabarole, mu karere ka Karugutu-Ntoroko.

Amakuru y’iyi mpanuka yemejwe n’Umuvugizi wa UPDF Brig Gen Felix Kulayigye wavuze ko “yatewe n’ikirere kibi.”

Batatu mu bahitanwe n’iriya mpanuka harimo abasirikare babiri ndetse n’umusivile umwe.

Impanuka y’iriya kajuguju yerekezaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho Ingabo za Uganda zimaze igihe mu bikorwa byo guhiga inyeshyamba za ADF, yaje ikurikira izindi nyinshi zagiye zibasira indege z’intambara za UPDF kuva mu myaka itatu ishize.

Izi zirimo iyo mu cyumweru gishize indege y’intasi y’igisirikare cya Uganda yakoreye mu karere ka Kasese.

Zirimo iyo muri Nzeri 2022 yabereye mu burasirazuba bwa RDC, ubwo kajuguju yo mu bwoko bwa Mi-17 yagongaga igiti hagapfa abasirikare 22 ba UPDF.

Muri Nyakanga uyu mwaka indi kajuguju ya UPDF yakoreye impanuka mu gace ka Karamoja.

Mu mwaka ushize bwo kajuguju ebyiri zo mu bwoko bwa Mi-24 zakoreye impanuka mu duce twa Fort Portal na Mityana.

Muri 2021 bwo indege y’intambara ya UPDF yakoreye impanuka ku kibuga cy’indege cya Entebbe, ihitana umusirikare ufite ipeti rya Captain witwa Caroline Busingye.

Iyi mpanuka yabaye nyuma y’iminsi itandatu indi kajuguju ya UPDF ikoreye impanuka muri Somalia.

Abakurikiranira hafi iby’igisirikare cya Uganda bahuza izi mpanuka n’imicungire mibi y’indege zacyo, ibikomeza kugikoma mu nkokora.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *