Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) irasaba umukandida Frank Habineza w’ishyaka Riharanira Demokarasi n’Ibidukikije, gukomeza kubahiriza amabwiriza agenga amatora mu rwego rwo kwirinda ko ibikorwa bye byo kwiyamamaza bizamo ibibazo.
Ahantu habiri habineza yagombaga kwiyamamariza kuri uyu wa 17 Nyakanga, ngo hagombaga guhindurwa nyuma yo kugaragara ko Green Party yahisemo kwiyamamariza mu isoko no ku ishuri kandi ngo aha hantu bibujijwe kuhiyamamariza kuko ngo byabangamira ibikorwa biba bisanzwe bihakorerwa nk’uko amabwiriza avuga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu kiganiro yagiranye na The New Times ku murongo wa telephone, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC, Charles Munyaneza, yavuze ko yakiriye ibirego by’umukandida ndetse n’iby’ubuyobozi bw’ibanze aho yari yagiye kwiyamamariza.
Ati: “ Yashakaga (Habineza) kwiyamamariza mu isoko nyuma akajya ku ishuri kandi azi neza ko ibi binyuranyije n’amategeko kubera ko bibangamira byinshi ”
Munyaneza yakomeje avuga ko ubwe yivuganiye n’uyu mukandida akamugira inama yo gusoma yitonze amabwiriza agenga amatora.
Uku guhinduka kw’aho yateganyaga kwiyamamariza muri Nyagatare kwatumye ibikorwa byo kwiyamamaza bisubikwa ajya muri Gatsibo aba ari ho abonana n’abayoboke be.
Ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza Frank Habineza, Jean Claude Ntezimana, avuga ko bari baramenyesheje abayobozi b’ibanze gahunda yabo ariko bihinduka igihe cyarenze.
“ Twamenyesheje abayobozi umunsi, igihe, n’ahantu twari kwiyamamariza mu Murenge wa Rwimiyaga ariko ubwo twahageraga, twabwiwe ko ahantu ari mu isoko turimuka .”
Ntezimana avuga ko ishyaka ryabo ryatanze ikirego muri Komisiyo y’Amatora ngo igire icyo ikora kandi isabe abayobozi bose b’ibanze kujya babakira neza.
Uyu avuga ko ubusanzwe baba bagomba kumenyeshwa impinduka byibuze amasaha 12 mbere. “ Twavuganye na NEC kandi twizeye ko bashobora gukosora ibi .”
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yo ikomeje gutsimbarara ku kubahiriza amabwiriza yashyizweho ku kijyanye n’ahantu kwiyamamaza bigomba kubera mu rwego rwo kugirango Abanyarwanda bajye babasha gukomeza imirimo yabo ya buri munsi hatabayeho kubabangamira cyane.
Umunsi wa nyuma w’ibikorwa byo kwiyamamaza ni kuwa 03 Kanama, umunsi umwe mbere y’uko Abanyarwanda bari mu gihugu bajya gutora. Kuri uyu munsi Abanyarwanda bo hanze bo bakaba bazaba batangiye gutora.
Dr Frank Habineza wa Green Party na Mpayimana Philippe nk’umukandida wigenga, nibo bazaba bahanganye n’umukandida w’ishyaka RPF riri ku butegetsi, Paul Kagame.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


