Bamwe mu baturage bo mu karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, baratabaza basaba ko bahabwa ingurane y’ubutaka bwabo bamaze imyaka 12 birukaho kugeza n’ubu amaso yaheze mu kirere.
Aba baturage n’abo mu murenge wa Musanze Akagali ka Nyarubuye muri aka Karere , aho bavuga ko imitungo yabo yangijwe n’ibikorwa by’umuyoboro w’amashanyarazi bikaza kurangira imyaka yihiritse ubuyobozi bubizeza ingurane ariko bagategereza bagaheba.
Bavuga ko uyu muyoboro w’amashanyarazi waturutse mu murenge wa Shingiro ukanyura mur’uyu murenge wabo ugakomeza mu bindi bice bitandukanye byo muri aka karere.
Ngo ubuyobozi buhora bubizeza guhabwa ingurane z’ibyabo byangiritse birimo ibihingwa ,amashyamba ariko imyaka 12 irihiritse nta kintu barabona.
Umwe mu baganiriye na Isangostar, yavuze ko bababariye kuva mu mwaka wa 2011 bizezwa ko ingurane bazayibona vuba ariko kugeza n’ubu barahebye.
Ati” Batubariye muri 2011, twarategereje turaheba, baratubwiye ngo tujyane udutabo twa konte zacu n’amarangamuntu n’ibyangombwa byose baratubwira ngo dutegereze bazatwishyura, kuva icyo gihe bishyuye bamwe abandi twarategereje twarahebye”.
Icyo aba baturage bahurizaho n’uko ngo gutegereza iyi ngurane ntibayibone byadindije iterambere ryabo bityo bagasaba ko hashyirwa ingufu mu kwishyurwa.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buvuga ko bugiye gukurikirana iki kibazo ndetse ngo muri uku kwezi kwa Mutarama abambere batangira kwishyurwa
Byagarutsweho n’Umuyobozi w’aka Karere ka Musanze Nsengimana Claudien , aho yavuze ko hari itsinda rigiye kwishyurwa hibanzwe ku bujuje ibisabwa.
Ati “hari abantu bagomba kwishyurwa mu ntangiriro z’uku kwezi kwa mbere, amakuru ahari ni uko hari itsinda rigiye kwishyurwa muri ubwo buryo cyane cyane ku bantu bari bujuje ibisabwa batanze ama konte, ibyangombwa by’ubutaka”.
Meya Nsengimana avuga ibi , mu gihe aba baturage bavuga ko iki kibazo ntaho batakigejeje kuko bahereye ku mudugudu bagera no ku rwego rw’Intara abayobozi bakagenda basimburanwa batarakemurirwa ikibazo.


