Ishyaka ryaJoseph Kabila ‘PPRD’, wahoze ari perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rikomeje kwihambira kuri Komisiyo y’Amatora (CENI) risaba ko amatora yasubirwamo.
Iri shyaka rivuga ko rikomeje gutsimbarara ku mahame avuga ko amatora aheruka kuba muri RDC tariki ya 20 Ukuboza 2023, atabaye mu mucyo bityo ko akwiye gusubirwamo.
Ishyaka PPRD, kuva muntangiriro z’amatora abarigize bavuze ko uburyo arimo gutegurwa butizewe kandi butabanyuze ari na byo byatumye bo batitabira amatora , bakaba bakomeje gusaba ko hatangwa umucyo agasubirwamo.
Bavuze ibi mu gihe Komisiyo y’amatora kandi (CENI), yatanze itangazo rimenyesha ko gahunda yo kwiyamamaza ku mwanya w’abasenateri(Senator) n’aba Guverineri, byimuwe.
Ubusanzwe byari biteganijwe gukorwa kuri uyu wa Gatatu taliki 03/01/2024. CENI ivuga ko byasubitswe ku mpamvu z’uko habaye kwibeshya ku majwi y’agateganyo ku mwanya w’abadepite ku nzego zitandukanye zaba izo ku Ntara n’Uturere.
Amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo akomeje kutavugwaho rumwe, aho igikomeje kuvugwa ari uko ngo Perezida Tshisekedi yibye amajwi.Ni mu gihe Amerika ikomeje gusaba abatavuga rumwe n’ubutegetsi kwirinda imyigaragambyo ahubwo hagakorwa iperereza ryimbitse hakarebwa niba ibivugwa Ari ukuri.


