Kirehe-Gatore:Abakobwa bajyanwa ku bashoferi b’amakamyo bakabamarana icyumweru babasambanya

Sangiza iyi nkuru

Mu karere ka Kirehe muri santire ya Gatore, haravugwa ikibazo cy’abakobwa bajyanwa ku bashoferi b’amakamyo kugirango babasambanye , ibintu bifatwa nk’ubucuruzi bw’abantu.

Abaturage bamwe batuye muri iyi santere,bavuga ko batewe impungenge n’uko hari abana b’abakobwa bajyanwa ku bashoferi bapalika amakamyo yabo kuri aka gasantire maze bakabasambanya dore ko ngo hari n’abo bamarana icyumweru.

Kubasambanya sizo mpungenge gusa, kuko ngo bamwe bajyanwa hanze y’igihugu gukoreshwa imirimo y’ubucakara no kubahohotera.Abaturage bakavuga ko umuti w’iki kibazo ari uko parikingi y’aya makamyo yo muri aka gasantire yakimurwa.

Umwe mu baturage wabwiye umunyamakuru iby’iri sanganya, yavuze ko hari igihe aba bakobwa bahuzwa n’aba bashoferi n’abantu runaka bagamije indonke hakaba hari n’igihe babamarana icyumweru.

Yagize ati: “ Hari abo bajyana bakabamarana icyumweru iyo mu bikamyo kandi abana benshi bajya gushakirayo amaronko! Bajyayo cyane pe! n’ababyeyi bakuze bajyayo gutega! Biriya byo ntacyo twabikoraho kandi abana benshi bajyayo gushakirayo amaronko! Mu byifuzo abaturage bagira, bakagombye kureba ahandi hantu bajya baparika ziriya modoka kuko nizo zibararura kuko baraharara. Nabo baba bafite abakomisiyoneri baza kubashakira indaya bararana nazo, urumva ko ni ikibazo kibangamiye abantu benshi.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bwemeza ko bwamenye ko ibyo bikorwa. Buvuga ko iyo parikingi igiye kwimurwa ikajyanwa mu mujyi wa Nyakarambi ahazajya hasuzumwa.

Nzirabatinya Modeste; Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Kirehe,yemera ko amakuru y’uko ahazashyirwa umunzani mu murenge wa Gatore habera ibikorwa bisa n’icuruzwa ry’abantu.”

Gusa anavuga ko mu rwego rwo kubikumira, parikingi y’ibikamyo yari ihasanzwe bagiye kuyimurira ahandi, igashyirwa aho babasha kugenzura neza ibihakorerwa.

Yagize ati: “ nibyo, hano ku Gatore, umunzani nturatangira gukora ariko hari parikingi nto twe dushaka no kwimura kuko twe twabonye ahantu twayishyira mu mujyi wa Nyakarambi ndetse no kubicungira umutekano.”

“ abo badamu n’abana b’abakobwa bicuruza muri izo modoka, birashoboka ko ari abo muri Kirehe ariko harimo n’abaturuka ahandi. Ukabona bari kumwe n’umukobwa w’umunyatanzania —kazi ufite n’ibyangombwa baramugendanye. Ni ikintu cyo gukurikirana ariko tukabanza tukubaka parking izwi, ikamyo zinjira, tukabasaka zisohoka kugira ngo turebe ko nta mwana ugiye mur’urwo rugendo rwo kuzacuruzwa.”

Source:Isango star

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *