Nta gihindutse kuri uyu wa Gatanu Oscar Pistorius washinjwe kwica umukunzi we azarekurwa

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa gatanu taliki 5 Mutarama 2023 , nibwo biteganijwe ko Oscar Pistorius wamenyekanye cyane mu irushanwa ryo gusiganwa ku maguru azarekurwa nyuma yo kumara imyaka isaga 10 afunzwe.

Ishami rishinzwe ubugororangingo muri Afurika y’Epfo ryemeje icyifuzo cya Pistorius cyo gufungurwa by’agateganyo ku ya 24 Ugushyingo 2023.Akaba azarekurwa atarangije igihano cye bitewe n’imyitwarire yagaragaje.

Uyu mugabo w’imyaka 37 y’amavuko mu gihe afunguwe ntazemererwa kuva mu gace ka Pretoria aho agomba gutura atabiherewe uruhushya n’abayobozi.Pistorius akaba yarashinjwe kurasa umukunzi we Steenkamp inshuro nyinshi ku munsi w’abakundana mu mwaka wa 2013.

Pistorius icyo gihe yavuze ko yarashe mu rugi rw’ubwiherero bwo mu nzu ye akeka ko ari umujura wari wamwinjiranye.Icyaha cyaje kumuhama akatirwa igifungo cy’imyaka 15 n’amezi atanu, akaba yari asigaje imyaka itanu ngo igifungo cye kirangire.

Itsinda riharanira kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryavuze ko ryizeye ko Pistorius ashobora gusubizwa mu buzima busanzwe ryagize riti “Dukurikije amategeko yo muri Afurika y’Epfo, Oscar Pistorius azarekurwa kuko yujuje ibisabwa n’ubwo azahabwa igihano nsimburagifungo. Ndatekereza ko aribyo twita ubutabera kandi twemera. ”

Uyu mukinnyi w’icyamamare mu mikino ngororangingo ntabwo azemererwa kongera kujya mu mu marushanwa ngorongingo mu gihe cy’imyaka itanu nubwo bwose yafungurwa iyo myaka itararangira.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *