Dr Frank Habineza wiyamamariza kuyobora u Rwanda yasezeranyije abatuye intara y’i Burasirazuba ko batazongera guhura n’inzara yakunze kwitwa Nzaramba mu gihe yaba atowe.
Dr Habineza wo mu ishyaka Democratic Green Party of Rwanda yabigarutseho ku wa Mbere tariki ya 17 Nyakanga 2017, ubwo yari mu gikorwa cyo kwiyamamaza mu karere ka Gatsibo mu ntara y’i Burasirazuba
Kuri uwo munsi yiyamamarije mu murenge wa Kiziguro no mu wa Kabarore muri ako karere ka Gatsibo.
Mu mujyi wa Kabarore yahageze saa saba n’iminota 58 z’igicamunsi, ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Kabarore aho yakiriwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge Murego Richard wamuhaye ikaze.
Ati “Nkuko mubizi, abakandida bacu uko ari batatu bemejwe batangiye kwiyamamaza. Muri uyu murenge wa Kabarore mwatumenyesheje gahunda yo kwiyamamaza tukaba tubahaye umwanya ,ariko twagirango twibukiranye, Green Party mugaragaze imigabo n’imigambi yanyu mutayigeraranyije n’iy’indi mitwe ya politiki,birabujijwe kuba wasebya indi mitwe ya politiki.”
Dr Habineza yabwiye abaturage bari aho ko naramuka atowe azihatira kurwanya inzara.
Ati “Aha[Kabarore] hareraga abaturage bezaga ibitoki ariko ibyo guhuza ubutaka tuzabikuraho buri muturage azajya ahinga icyo ashaka mu murima we, maze hahuzwe ubutaka bwa Leta nk’ibishanga. Ibyo bizatuma turwanya inzara kandi ‘Nzaramba’ ntabwo muzongera kuyivuga,kuko umutekano turawufite ariko ariko dukeneye n’umutekano wo mu gifu.”
Mu bindi yababwiye azavanaho birimo umusoro ku butaka ndetse hashyirweho n’ikigega cyunganira Mituweli, urubyiruko rufashwe kwihangira imirimo.
Ati “Tuzakuraho umusoro w’ubutaka kandi tugabanye imisoro ahubwo umubare w’abasora dukore uburyo wiyongera . Ku bijyanye na mituweli hari abagorwa na mituweli tuzashyiraho ikigega cyunganira mituweli gifasha abafite ubushobozi buke ,tuzanoza serivisi zihabwa abivuriza kuri mituweli nabo bahabwa serivisi nziza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Urubyiruko ruzafashwa kwihangira imirimo kandi bahabwa uburyo bwo gukora imishinga ndetse bahabwa imyaka ibiri badatanga umusoro.”
Ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa Green Party byaranzwe n’indirimbo ndetse n’urwenya bifashije abakinnyi ba Filimi bazwi muri filimi Nyarwanda nka Kibonke na Gasasira uzwi nka Bwanakeye muri izo filimi.
Abakandida bandi bari guhatana na Dr Habineza, barimo Paul Kagame wo mu Muryango FPR Inkotanyi na Philippe Mpayimana wiyamamaza nk’umukandida wigenga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Justin Ngabonziza


