Igihugu cya Nigeria kivuga ko kigiye guhagarika izindi mpamyabumenyi z’amashuri yaba aya Kaminuza n’andi yose mu bihugu byinshi, harimo Kenya na Uganda mu rwego rwikwirinda ko byaba intandaro y’impapuro mpimbano.
Ibi bibaye nyuma y’iminsi micye iki gihugu cyo mu Burengerazuba bw’Afurika gihagaritse impamyabumenyi muri Benin na Togo.
Ku wa gatatu, Minisitiri w’uburezi Tahir Mamman yagize ati: “Ntabwo tugiye guhagararira muri Benin na Togo gusa mu kudaha agaciro impamyabumenyi za bimwe mu bihugu, ahubwo tugiye gukomeza no ku bindi bihugu .Tugiye kugeza imiyoboro mu bihugu nka Uganda, Kenya, ndetse no mu bindi”
Aya mabwiriza mashya yashyizweho mu rwego rwo guhagarika impamyabumenyi z’uburiganya ziva mu mahanga, nyuma y’ikinyamakuru nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru capitalfm.co.ke.
Nigeria yatangiye iperereza ryemewe binyuze muri minisiteri n’ibigo bishinzwe kwemeza impamyabumenyi y’amasomo yatangiwe mu mahanga.Ibi ngo bikazafasha iki gihugu guhangana n’abatekamitwe no kuzahura ireme ry’uburezi mu gihugu.


