Raporo y’urukiko rw’u Bufaransa iravuga iki kuri gahunda y’abimukira hagati y’u Bwongereza n’u Rwanda?

Sangiza iyi nkuru

Gahunda yo kohereza abimukira bava mu gihugu cy’u Bwongereza ikomeje kugenda igarukwaho n’ingeri zitandukanye, aho kuri ubu hari na Raporo y’u Bufaransa yabigarutseho.

Ni raporo y’Urukiko rwo mu Bufaransa ishinja u Bwongereza kugenda biguru ntege mu ngamba zigamije kugabanya umubare w’abimukira bajya muri iki Gihugu.

Uru rukiko rw’u Bufaransa rwashyizwe hanze iyo raporo kuri uyu wa Kane tariki 04 Mutarama 2024.Igaragaza ko u Bwongereza budashyira imbaraga zihagije mu kugabanya umubare w’abimukira bajya muri iki Gihugu bakoresheje ubwato buto.

Ni raporo yakozwe igamije gushyira hanze isuzuma ryakozwe ku mbaraga nke za Guverinoma y’u Bwongereza mu gushyiraho politiki zigamije gukumira abimukira.

Muri iyi raporo y’Urukiko rwo mu Bufaransa, ivuga ko iki Gihugu “gikomeje kunanizwa mu mikoranire n’u Bwongereza” igamije kugabanya imibare y’abimukira.

Amakuru yatanzwe n’itsinda rihuriweho ry’ubutasi bw’Ibihugu byombi ryashinzwe muri 2020, niyo yagendeweho hagamijwe kurwanya icuruzwa ry’abantu ndetse n’umubare w’abantu bashyira ubuzima bwabo mu kaga banyura mu nzira zitemewe.

Ni mu gihe muri 2022, iri tsinda ryafashije mu gutahura inzira zirindwi zikoreshwa n’abimukira.

Ibi ngo byatumye Urukiko rutahura ko u Bwongereza budatanga amakuru yafasha mu kumenya aho ubwato buto buzana abimukira buhagurukira ndetse n’amakuru y’ibanze yatuma ingendo z’abimukira ziburizwamo.”

Ikomeza igira iti “Imikoranire hagati y’u Bufaransa n’u Bwongereza irimo kudahuza umurongo mu bijyanye n’amakuru ndetse no gusangizanya iby’iperereza.”

Minisiteri y’Ingabo mu Bwongereza igereranya ko hagati ya 2021 na 2022 habayeho izamuka rya 58% ry’ubwato butwara abimukira bijira muri iki Gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ikindi ndetse ngo mu gihe cy’umwaka hagaragaye abimukira ibihumbi 45 bageze mu Bwongereza.

Iyi raporo yatangajwe mu gihe u Bwongereza bukomeje gushyira imbaraga mu mikoranire yashyizweho umukono na Guverinoma y’iki Gihugu n’iy’u Rwanda igamije kugabanya umubare w’abimukira muri kiriya Gihugu, aho bamwe bazajya boherezwa mu Rwanda.

Ubwongereza buherutse gutangaza ko hari gahunda yo kohereza mu Rwanda abimukira barenga ibihumbi 33 mu gihe Inteko Ishinga Amategeko y’iki Gihungu yaba ibyemeje.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *