Rutsiro: Bahangayikishijwe n’umuhanda ugana mu Gakiriro uri kubacaho abakiriya

Sangiza iyi nkuru

Abakorera imirimo itandukanye mu Gakiriro ka Rutsiro gaherereye mu Murenge wa Mushubati baravuga ko bafite impungenge z’umuhanda ushobora kuzabacaho abakiliya bakenera gutwara ibigakorerwamo mu modoka. Bavuga ko hari n’impanuka iherutse kubera muri ako Gakiriro biturutse ku miterere y’uwo muhanda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Uretse kubateza impanuka, kugeza ibikoresho byabo mu Gakiriro na byo ngo biragorana kuko bisaba ko imodoka ibisiga aho umuhanda ugendeka ugarukira, bakabitwara ku mutwe.
IMG 20170718 WA0011

Bamwe mu bagakoreramo biganjemo abakora ibintu biremereye barimo Abasuderi n’Ababaji bagaragaza ko imodoka zibazanira ibikoresho cyangwa izijya gutwara ibyo bakoze zitabasha kugera aho bakorera.

Bahati Justin ukora ibijyanye no gusudira mu Gakiriro ka Rutsiro, agira ati “ Ikibazo dufite, ni umuhanda ugera hano mu Gakiriro urabona ukuntu hameze hateye nabi cyane. Imodoka zitugana zituzanira ibikoresho cyangwa ziza gushyikira ibyo twakoze…usanga zitabasha kugahera
IMG 20170718 WA0010

Akomeza avuga ko mu rwego rwo kuguyaguya umukiriya babizamura ku mutwe bakabigeza ku muhanda, ariko agashimangira ko nubwo ntakundi bagira ari imbogamizi ikomeye. Agira ati “hari igihe biba ngombwa bitewe n’umuhanda mubi tukabizamura, urumva ko nabwo biba bigoranye kandi imodoka yagombye kutugeraho ije kubijyana ariko bikaba ngombwa ko tubyikorera tubigeza ku modoka haruguru ku muhanda”
IMG 20170718 WA0008

Hari abavuga ko babajwe n’impanuka iherutse kuhabera mu mpera za Kamena, imodoka ikangirika cyane. Habinshuti Jean Claude na we ni umwe mu bakorera muri ako Gakiriro, yereka umunyamakuru ibisigazwa by’iyo modoka yahaguye, yavuze ko umuhanda ukozwe byatuma hari abakiriya barushaho kubagana bisanga.

Agira ati “ Haherutse no kubera impanuka imodoka imanuka iriya epfo. Ni ikibazo gikomeye cyane ahubwo…imodoka yaragiye igeze hariya haruguru iragaruka iruhukira epfo iriya iragarama…umuhanda ukozwe byadufasha cyane kuko hari abatinya kuzana imodoka, bikaba ngombwa ko bajya gupakururira hariya haruguru ”.
IMG 20170718 WA0018

Akarere ka Rutsiro kavuga ko icyo ari ikibazo kazi kandi ko bafite gutunganya uwo muhanda muri gahunda ya vuba, ukazajyana n’undi unyura haruguru y’ako Gakiriro uri gukorwa. Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Innoncent Munyakazi, agira ati “ ni ikibazo koko, ni akantu gatoya ariko katameze neza…ikibazo turakizi ariko hari umuhanda uri gukorwa umanuka bariya bakora umuhanda bamanuka twabasabye ko bashyiraho n’ako kantu gatoya, twabasabye kugatunganya kugira ngo kagere kuri ziriya nyubako…ku bijyanye n’impanuka byo hari iherutse kuhabera bishoboka ko yatewe n’umuhanda mubi ariko burya no mu muhanda mwiza impanuka zirahaba ”.

Abakorera mu Gakiriro ka Rutsiro bagafata nk’igikorwa gikomeye cyahurije hamwe abakora imyuga imwe kuburyo babasha kungurana ubumenyi. Bikaba byaranafashije abataragiraga aho bakorera hazwi. Muri rusange bakavuga ko bizeye ko Akarere kazanoza ibitameze neza bagakomeza gutera imbere.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Twarabanye Venuste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *