Umuhanzi Kenny Sol yasezeranye imbere y’amategeko

Sangiza iyi nkuru

Umuririmbyi akaba n’umucuranzi Kenny Sol yasezeranye n’uwari umukunzi we Kunda Yvette ubu wabaye umugore we imbere y’amategeko.

Aba bombi nyuma yo gusuzuma urukundo rwabo bagasanga rushyitse , bahisemo gutera indi ntabwo iberekeza ku gushinga urugo.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatanu taliki 5 Mutarama2024, ubera ku Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge.

Ni amakuru atari azwi na benshi kuko yamenyekanye kuri uyu wa Kane ubwo uyu mugabo yambikaga impeta Yvette amusaba kuzamubera umugore.

Kenny Sol atangiye uyu mushinga ,nyuma y’uko akubutse mu gihugu cya Canada aho yari amaze iminsi akorera ibitaramo bitandukanye.Asanzwe ari umwe mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda dore yize umuziki ku ishuri rizwi nk’iryo ku Nyundo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *