Pastor Zigirinshuti wa ADEPR aherutse kuraswaho urufaya rw’amasasu ararusimbuka

Sangiza iyi nkuru

Pasteri Zigirinshuti Micheal ubarizwa mu Itorero rya ADEPR , aherutse gusimbuka urupfu nyuma yo kuraswaho urufaya rw’amasasu ubwo yari mu gihugu cya Afurika y’Epfo.

Uyu mupasiteri w’ikimenyabose by’umwihariko muri iri torero, yasobanuye uburyo yahagurutse mu Rwanda agiye mu ivugabutumwa hanze yarwo, maze abantu atatangaje umwirondoro wabo, bamutumaho abagizi banabi ngo bamuhitane ariko Imana ikinga ukuboko ararusimbuka.

Nkuko bigaragara ku muyoboro wa You Tube, Pr Zigirinshuti agaragara abwira abari mu iteraniro uko yavuye mu Rwanda ahagurukiye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe agiye muri Afurika y’Epfo ariko abanza guca muri Mozambique.

Ubwo yageraga mu Mujyi wa Maputo , yahisemo gukoresha inzira y’ubutaka yerekeza mu Mujyi wa Durban muri Afurika y’Epfo kuko ari imijyi ihana imbibi bityo akabona gufata indege yerekeza Cape Town.

Yagize Ati” Muri urwo rugendo , imodoka nagendagamo kuva i Maputo niyo nagendagamo kuva nagerayo, imodoka nagendagamo bari baramaze kuyimenya, Kandi nta kuntu batari kuyimenya kuko yarimo igifoto cyanjye kininiiiiii!!! Nka kimwe bakora iyo muzehe yagiye kwiyamamaza, bagishyira kuri Paraburize y’imodoka.

Yakomeje agira Ati” Muri uwo mugoroba imodoka yanjye izamutse itashye, barayirashe bazi ko barashe njyewe , neza neza!!!.”

Pr.Zigirinshuti avuga ko bagize ngo baramurashe, ariko amasasu ngo yarambukiranyije ashwanyaguza uwari umutwaye munda yose , gusa igitangaje nawe ntiyapfuye aracyariho n’ubwo byabanje kugorana bitewe n’uko yari yamwangije.

Akomeza avuga ko abagizi ba nabi bakimara kubagabaho igitero bazi ko bamwivuganye, bahise bajya gutanga Raporo ku babatumye , maze nabo ngo batangira ku byigamba mu Rwanda bavuga ko yaburiwe irengero.

Ngo batangiye gusakaza iyo nkuru, basaba umuntu umwe ko yabicisha kuri radio zitandukanye zo mu Rwanda ariko bikubitana n’uko ngo yari yaraye abonye ikiganiro yakoreye i Cape Town,ababwira ko yamubonye ahari , maze barikanga baratangara ndetse batangira gusa n’abamwaye.

Ntabwo yigeze atangaza amazina yabateguye ubwo bwicanyi , gusa ngo icyo ashimaho Imana n’uko yamurinze akaba ariho amahoro.

Soma Izindi Nkuru

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *