Igipolisi cya Uganda mu mujyi wa Kampala cyataye muri yombi abantu babiri bashinjwa gutwika amapine n’imipira iriho amafoto ya perezida Museveni mu rwego rw’imyigaragambyo yo kwamagana ko itegeko nshinga ry’iki gihugu rivugururwa ngo hakurwemo umubare wa manda umukuru w’igihugu yemerewe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Abantu bane babarizwa mu ishyirahamwe ry’abashomeri biyise Jobless Brotherhood bagaragaye hafi y’ahitwa Mutasa Kafeero Plaza, ku muhanda wa Luwum mu murwa mukuru Kampala rwagati, bari kwambara imipira y’umuhondo ya NRM iriho ifoto ya Museveni. Nyuma bagize batya bakuramo ya mipira mu muhanda rwagati barayitwika ariko basakuza bagira bati: “ Museveni agomba kugenda. Igihe cye cyararangiye kandi nta muntu ugomba guhindura itegeko nshinga .” Igipolisi kikaba cyataye muri yombi babiri muri aba ubwo bageragezaga gucika.

Ushinzwe ibikorwa bya polisi mu muhanda, Ituuza Nduhura, avuga ko abantu babiri batawe muri yombi bazira guteza akavuyo mu mujyi no kubangamira imirimo y’abandi. Aba ngo bakaba bagomba koherezwa ku biro bikuru bya polisi aho bagomba gukorerwa dosiye nk’uko Daily Monitor dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.

ACP Nduhura ati: “ Kwigaragambya ni uburenganzira ariko ntugomba kujya hirya no hino utwika imipira ya perezida. Yabatwaye iki? Ntidushobora kwemera ko ibi bib a.”
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


