Ubushakashatsi bwa Loni bwasohoye raporo nshya yagaragaje ko abangavu ibihumbi 98 basanzwemo virusi itera Sida mu 2022.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF) niyo yagaragaje iyi mibare aho yavuze ko iyi mibare ishobora kuzamuka no mu myaka ikurikiyeho mu gihe nta cyaba gikozwe.
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko hagendewe ku mico y’ibihugu bitandukanye by’umwihariko ibya Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, ni kimwe mu bikwirakwiza ubwandu , hakiyongeraho amakimbirane mu miryango ndetse n’ivangura rishingiye ku gitsina ryakorewe abakobwa bari hagati y’imyaka 10 na 19.
Abagore bakiri bato n’abakobwa bafite ibyago byikubye inshuro ebyiri byo kwandura virusi itera Sida ugereranyije n’uko bimeze kuri bagenzi babo b’igitsina gabo.
Abakobwa 384 bafite hagati y’imyaka 10 na 19 bandura Sida buri munsi ku isi hose.
Ishami rya Loni (UNICEF), ivuga ko hafi 87 ku ijana by’abana banduye Sida bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 0 na 14 na 82 by’abari hagati y’imyaka 10 na 19 babarizwa muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara.
Iyi raporo kandi ivuga ko abana bagera kuri miliyoni 1,5 bafite ubwandu bwa virusi itera Sida, batabona imiti igabanya ubukana.
Ubushakashatsi bugaragaza ko ikigereranyo gihagaze kuri 77 ku ijana mu bakuru (bafite kuva ku myaka 15 gusubiza hejuru) mu gihe ku bana (hagati ya 0-14) kiri kuri 57 ku ijana.
Mu Rwanda igipimo cy’ubwandu bushya kiri kuri 3 ku ijana mu bagore n’abakobwa bakiri bato.
Abagore bakiri bato n’abakobwa bafite ibyago byikubye inshuro ebyiri byo kwandura virusi itera Sida ugereranyije n’uko bimeze kuri bagenzi babo b’igitsina gabo.


