Ubwitabire bw’abaturage mu turere 7 burashimangira icyizere-Komiseri Gasamagera

Sangiza iyi nkuru

Umuryango FPR Inkotanyi usanga uhereye ku bwitabire bw’abaturage ahantu hatandukanye umukandida wayo, Paul Kagame yiyamamariza, ufite icyizere gikomeye cy’intsinzi mu matora ya Perezida wa Repubulika azaba muri Kanama uyu mwaka.
Ibyo byatangajwe n’Umuvugizi w’uyu muryango muri ibi bihe byo kwiyamamaza, Gasamagera Wellars, unashinzwe ubukangurambaga n’ibikorwa bya politiki muri uyu muryango, mu kiganiro cyihariye yagiranye na Bwiza.com
Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame usanzwe ari na Perezida wa Repubulika, amaze kwiyamamaza mu turere twa Ruhango, Nyanza, Gisagara, Nyamagabe, Ruhango, Huye na Nyaruguru.
Muri iki kiganiro twagiranye ari kujya mu karere ka Ngororero aho umukandida wa FPR Inkotanyi yiyamamarije uyu munsi, yavuze ko yizeye ko abaturage bahagera ku bwinshi, kuko ngo nta na hamwe yageze ngo habure abaturage bari munsi y’ibihumbi 100.
Ku bijyanye n’ubuhamya abaturage bagaragza muri icyo gikorwa bahereye ku byo Umuryango FPR Inkotanyi wabagejejeho mu myaka 7 ishize, Gasamagera avuga ko buba bugaragaza byinshi.
Ati “Bwose bugaruka ku mibereho myiza, ubukungu n’imiyoborere myiza. Bagaragaza ko babonye iterambere bitandukanye n’uko byahoze.”
Ibijyanye n’imiyoborere n’iterambere biherutse gushimangirwa na Mukamusoni Francine ubwo Perezida Kagame yiyamamazaga mu karere ka Kamonyi. Uyu muhinzi mworozi muri koperative Cooproriz igizwe n’abanyamuryango basaga 2000, bahinga umuceri, yagarutse ku byo ubuyobozi bwiza bagize mu myaka irindwi ishize bwabagejejeho, yavuze ko kera basekuraga mu isekuru none ubu bafite uruganda rutunganya umusaruro wabo.
Muri gahunda ya Girinka yoroje abandi bagenzi be 12, abaha amatungo magufi 30, bafite amazi meza n’abaturage bahegereye babahaye ivomo rusange.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

k1
Ubwitabire ngo buratanga ikizere cyi gutsinda

Bamaze kandi kwigeza kuri miliyoni 600 y’umutungo, begerejwe ibigo by’imari nk’Umurenge Sacco, 8 muri bo bahawe inguzanyo ibafasha kugura imodoka, birihira mituweli bakarihira abana amashuri, bafite amashanyarazi, mu gihe kera byavugwaga ko umuriro udashobora kwambuka Nyabarongo, none bose baracana mu ngo zabo.
Abatuye ako karere bashima kandi ko bahawe amashanyarazi mu gihe batari bafite icyizere ko azambuka i Kigali ngo abagereho. Ibyo bijyana n’abagenda bashima FPR Inkotanyi n’umukandida wayo Paul Kagame, uburyo baharaniye imibereho yabo, bakivana mu butindi biciye mu guhabwa inkunga y’ingoboka, gahunda ya girinka yazamuye imibereho ya benshi n’izindi gahunda zitandukanye bavuga ko zabateje imbere mu buryo batakekaga.
Gasamagera asanga no mu tundi turere abaturage bazakomeza kwitabira mu buryo bushimishije nkuko byagiye bigenda mu tundi, cyane ko Perezida Kagame, uri kugenda aganira nabo muri iki gikorwa cyo kwiyamamaza , yabyivugiye ko icyo ashyize imbere ari inyungu z’umuturage, ndetse nkuko binagaragara muri manifesto y’umuryango FPR Inkotanyi muri gahunda yayo ya 2017-2024.
Ku bijyanye n’imbogamizi zimaze kugaragara muri iki gikorwa, kugeza ubu ngo ntazikomeye zigaragara , uretse ngo utubazo dusanzwe tuba ahahuriye abantu benshi, nko kubyigana no gukandagirana.
Ati “Impamvu ya byose ni uko twabiteguye kuva kera kandi tubitegura neza.”
Gahunda yo kwiyamamaza k’umukandida wa FPR Inkotanyi uyu munsi yakomereje mu turere twa Ngororero na Muhanga, ni ukuvuga ko asigaje utundi 21.
Ibikorwa byo kwiyamamaza bizasozwa tariki ya 3 Kanama 2017. Abari guhatana ni Paul Kagame wa FPR Inkotanyi, Dr Frank Habineza wa Democratic Green Party of Rwanda ndetse n’umukandida wigenga Mpayimana Philippe.
DSC 7394
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *