Intwaro ‘karahabutaka’ Gen Mubarakh Muganga aherutse gusura ni bwoko ki?

Sangiza iyi nkuru

Ku wa Gatatu tariki ya 3 Mutarama 2024, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga yasuye Ikigo cya Pakistan gishinzwe guteza imbere ibikoresho by’ubwirinzi byoherezwa mu mahanga (DEPO), yerekwa bimwe mu bikoresha bya gisirikare birimo intwaro kiriya gihugu gisanzwe gikora.

Ni mu ruzinduko rw’akazi Gen Muganga n’itsinda yari ayoboye bagiriraga muri kiriya gihugu cyo ku mugabane wa Aziya.

Muri uru ruzinduko Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda wari uherekejwe n’abarimo Brig Gen Patrick Karuretwa ushinzwe imikoranire mpuzamahanga mu ngabo z’u Rwanda, bagiranye ibiganiro n’abarimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Pakistan, Jalil Abbas Jilani cyo kimwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za kiriya gihugu, Gen Sahir Shamshad Mirza.

Urubuga Global Firepower Index rushyira Pakistan ku mwanya wa karindwi ku Isi mu bihugu bifite Igisirikare karahabutaka; imbere y’ibihugu nk’u Buyapani, u Bufaransa n’u Butaliyani.

Amafoto yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yerekana Gen Mubarakh Muganga ubwo yari yasuye ikigo DEPO yerekwa bimwe mu bikoresho bya gisirikare bikorwa na kiriya gihugu, birimo n’intwaro nini yo mu bwoko bwa missile yibajijweho na benshi.

Urubuga www.armyrecognition.com rwerekana ko iyi ntwaro ari missile izwi nka Baktar Shikan Pakistani Anti-Tank Guided Missile.

Ni missile ikora mu buryo bumwe n’iyitwa NORINCO Red Arrow 8 (Hong Jain 8; HJ‐8) bivugwa ko Igisirikare cy’u Rwanda cyaguze mu Bushinwa mu myaka yashize; dore ko kiriya kigo cyo muri Pakistan mbere yo gutangira gukora iriya ntwaro cyabanje guhabwa uburenganzira n’ikigo NORINCO cyo mu Bushinwa.

Izi missile zombi zihuriye ku kuba zifashishwa mu kurasa ibifaru by’intambara ndetse n’imodoka z’imitamenwa, haba ku izuba, mu mvura, ku manywa cyangwa nijoro.

Izi missile kandi zikoreshwa na télécommande; ikindi zikaba zifite ikoranabuhanga rizwi nka IR tracking ndetse na wire transmitted guidance signals, ku buryo bigoye kuba zahusha icyo zigambiriye kurasa.

Ni missile kandi zirasa ku ntera ya kure (metero 3000), ikindi zikaba zifite imbaraga nyinshi zizifasha gushwanyaguza icyo zirashe.

Army Recognition ivuga ko usibye kuba izi missile zishobora kurashishwa n’abasirikare (ikoreshwa n’abari hagati ya 2 na 3) ishobora no kurashishwa na kajugujugu cyangwa imodoka z’intambara.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *