Diamond arashinjwa kwihakana umwana yabyaranye na Hawa

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi wo mu gihugu cya Tanzaniya Hawa yatangaje ko se w’umwana we ari Diamond Platnumz, avuga ko ababazwa cyane no kuba yirengagiza umwana babyaranye, akabifata nkaho nta nibyo azi.

Hawa na Diamond bakoranye indirimbo yamamaye muri aka karere “Nitarejea”, aya makuru yo kuba Diamond arise w’umwana wa Hawa yari yaragizwe ibanga rikomeye ahanini kuko Hawa atashakaga ko umwana we yumvikana mubinyamakuru nk’uwanzwe na se.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Aya makuru kandi yashimangiwe na Video yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga igaragaza Mama wa Diamond ari mu bitaro yagiye kwita kuri Hawa, bigaragaza ko nyina wa Diamond yari azi ko umwana Hawa abyaye ari umwuzukuru we.

Mu bintu bibabaza Hawa ngo ababazwa n’uburyo yifuje kuba yakwitabwaho n’uyu muhanzi bikananirana ahanini kubera urwego uyu muhanzi agezeho, Hawa abona bigoye no kuba bakongera kuvugana ku bijyanye n’umwana babyaranye.

Hawa Yagize ati’’Nagerageje kumvisha Diamond uburyo yamba hafi, nanjye nkamuba hafi, ariko byose byaranze, arabizi ko mufitiye umwana ariko nta munsi n’umwe yigeze yita ku mwana we kuva yavuka’’.

hqdefault 1
Hawa na Diamonds muri video ya Salome Remix

Kugeza ubu Hawa ntagikora umuziki. Ibinyamakuru byo muri Tanzaniya bivuga ko yagizweho ingaruka n’ibiyobyabwenge byiganjemo inzoga zikomeye, andi makuru akavuga ko akimara kubyara Diamond ntamwiteho, yahise atangira kunywa inzoga cyane kugeza ubwo zimugizeho ingaruka.

Kugeza ubu Diamond ntacyo arabasha gutangaza ku bimenyetso byashyizwe hanze bigaragaza ko ari se w’umwana wa Hawa.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 

Jean de Dieu Dushimimana — Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *