Umuyobozi w’ingabo za Sudani, Gen. Abdel Fattah al-Burhan, yatangaje ko nta bwiyunge cyangwa amasezerano bazagirana n’inyeshyamba za Rapid Support Rapid (RSF), mu gihe intambara hagati y’impande zombi ikomeje kubica kuva muri Mata 2023.
Al-Burhan, akaba n’umuyobozi w’inama y’ikirenga iyoboye Sudani, yavuze, mu ijambo yavugiye kuwa Gatanu imbere y’ingabo ze mu mujyi wa Gebeit, mu burasirazuba bw’igihugu, ko RSF yakoze “ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyoko muntu mu burengerazuba bwa Darfur no mu bindi bice bya Sudani. ”
Yongeyeho ati: “Ku bw’ibyo, nta bwiyunge cyangwa amasezerano nabo.”
Yashimangiye kandi ko RSF “idashaka ibyiza ku gihugu,” anayishinja gusahura imitungo y’abantu nkuko iyi nkuru dukesha Anadolu Agency ivuga.
Al-Burhan ariko yemeye ibiganiro n’abanyapolitiki bo muri Sudani mu gihe yabasabye kwitandukanya na RSF n’umuyobozi wayo Gen. Mohamed Hamdan Dagalo umaze iminsi azenguruka mu karere akaba anaherutse mu Rwanda kuwa Gatanu.
Sudani yaranzwe n’imirwano hagati y’igisirikare kiyobowe na Gen. Abdel Fattah al-Burhan, ukuriye akanama ka gisirikare kayoboye Sudani, n’ingabo za Rapid Support Rapid kuva muri Mata 2023, mu ntambara yahitanye abantu 5.000 ikavana mu byabo abarenga miliyoni 5.2, ukurikije imibare ya Loni.
Amasezerano menshi yo guhagarika imirwano yashyizweho n’abunzi bo muri Arabiya Sawudite n’abunzi bo muri Amerika yananiwe guhagarika intambara.


