Kuri uyu wa Mbere, ku nshuro ya mbere mu Busuwisi uwahoze ari minisitiri muri Gambia ku butegetsi bw’umunyagitugu Yahya Jammeh, aratangira kuburanishwa ku byaha byibasiye inyokomuntu. Urubanza ruzagaragaramo ubuhamya bw’uwafashwe ku ngufu utegereje ubutabera imyaka mirongo.
Nk’uko bitangazwa n’umuryango wo mu Busuwisi, TRIAL International, watanze ikirego, ngo Ousman Sonko wahoze ari minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu, azaba umuyobozi wo mu rwego rwo hejuru wa mbere uburanishijwe mu Burayi mu rwego rw’ubutabera mpuzamahanga, butuma ibyaha bikomeye bikurikiranwa aho ariho hose.
Uru rubanza, TRIAL International yizera ko ruzagaragaza uruhare mpuzamahanga ku byaha bikomeye, aho abarega icyenda bo muri Gambia bazajya mu Busuwisi kwitabira urubanza mu rukiko mpanabyaha rwa Bellinzona, ruteganijwe kuba kuva ku itariki ya 8 kugeza ku ya 30 Mutarama.
Nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ivuga, Sonko w’imyaka 54 aregwa ubwicanyi, gufata ku ngufu kenshi, no kwica urubozo hagati ya 2000 na 2016. Yamaganye ibyo aregwa byose.
“Habaye igihe kirekire cyo gutegereza, gutegereza n’umujinya no guhangayika. Ariko ubu mfite ibyiringiro cyane kandi ndumva nishimye cyane. Ndi guhumurirwa ubutabera. ”uyu ni Madi Ceesay, ufite imyaka 67 uvuga ko yafunzwe kandi agakorerwa iyicarubozo ku mabwiriza ya Sonko.
Umwunganizi w’uregwa, Philippe Currat, arateganya gusaba urukiko kureka uru rubanza, kubera ibibazo by’iperereza n’iburanisha.


