Umugabo w’imyaka 54 yakoze ubukwe n’umwana w’imyaka ine

Sangiza iyi nkuru

Umugabo w’igikwerere wo muri Nigeria yashyingiranywe n’umwana w’umukobwa w’imyaka ine mu rwego rwo kubahiriza imico gakondo bivugwa ko yari igamije kurokora ubuzima bw’uwo mwana.

Ababyeyi b’uyu mukobwa bavuze ko ubukwe hagati y’uyu mugabo n’uyu mukobwa w’imyaka 54 ubarizwa mu muryango wa Bayelsa ukungahaye kuri peteroli muri Nigeria, ni umuhango gakondo wo kurokora ubuzima bw’umwana.

Ubu bukwe bwabereye mu muryango wa Akeddei mu gace ka Sagbama gaherereye mu gace ka Bayelsa ku ya 26 Ukuboza 2023, byasobanuwe ko ari umuhango wo gakondo muri icyo gihugu usanzwe umenyerewe.

Ababyeyi b’umugeni’ n’abandi batatu bafitanye isano n’ibyo bikorwa bahamagajwe n’urwego rushinjwe kurengera uburinganire (GRiT) kugira ngo basobanure uruhare rwabo mu ishyingirwa ry’uriya mugabo n’umwana w’umukobwa.

Mu myanzuro yabo itandukanye, bose bashimangiye ko gushyingirwa bakoze ari umuco gakondo witwa “Koripamo” ugamije kurokora ubuzima bw’umukobwa muto.

Basobanuye ko ari umuco gakondo mu muryango wa Akeddei, umuryango wa Oyakiri, bemera ko niba umwana w’umukobwa aramutse arwaye, umugabo yasabwa gutakaza amafaranga nk’ikimenyetso kugira ngo akize urupfu umukobwa muto.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *